Karongi: Kutagira imbangukiragutabara bituma ababyeyi batwite bajya gucumbika kwa muganga

Sangiza iyi nkuru

Kubera ikibazo cyo kutagira imbangukiragutabara, bamwe mu babyeyi benda kubyara mu Karere ka Karongi bahitamo kujya gucumbika kwa muganga kubera urugendo rurerure bakora kugirango bahagere kubera ikibazo kibakomereye cyo kutagira imbangukiragutabara zo kubafasha.

Abaturage bamwe bavuga ko bakora ibirometero bigera muri 4 bahetse mu ngobyi abarwayi, barasaba ko bahabwa izo modoka zikajya ziborohereza.

Umwe mu baturage bo mu Murenge wa Rugabano muri aka karere we yavuze ko bahetse mugenzi wabo wavunitse mu ngombyi bagakora urugendo rw’ibirometero umunani kugirango bagere kwa muganga.

Iki kibazo avuga ko kirushaho gukomera iyo kigeze ku bagore batwite nk’iyo babuze umuntu ubaheka cyangwa ugasanga babyarira mu nzira kubera urugendo rurerure nk’uko babitangarije RadioTv1.

Nicyo gituma rero bamwe mu babyeyi bo muri aka gace bahitamo kujya gucumbika kwa muganga nk’iminsi 15 cyangwa ukwezi mbere yo kubyara birinda kuzahura n’izo mbogamizi zo kubyarira mu nzira.

Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, avuga ko kuba abaturage badafite amakuru yuko bashobora kubona imbangukiragutabara muri nke zihari n’imiterere y’aka karere ari bimwe mu bituma bagiheka mu ngobyi ngo na cyane ko n’imbangukiragutabara bafite ziri ku rwego rw’ibitaro zitaragera ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Akarere ka Karongi gafite ibigo nderabuzima 23. Nubwo ikibazo cy’imbangukiragutabara zidahagije atari umwihariko wa Karongi, imiterere y’aka karere na yo ngo iri mu bituma n’izihari bigorana ko zigera ku bazikeneye nubwo nazo zidahagije.

Avugana na Bwiza.com ku murongo wa telephone, ushinzwe itumanaho mu karere ka Karongi, we yahakanye aya makuru y’uko akarere kaba gafite ikibazo cy’imbangukiragutabara, ashimangira ko Akarere ka Karongi gafite imbangukiragutabara zigera kuri 16 zose hamwe.

Ati: “Ibitaro bya Kibuye byonyine bigira imbangukiragutabara 7 nushaka umbwire plaques nzikoherereze, ibya Mugonero bifite eshanu, ibya Kirinda bifite enye, uziteranyije ni 16.”

Gusa, amakuru meza ahari, nuko mu minsi ishize u Rwanda rwakiriye impano y’imbangukiragutabara zigera kuri 40 rwahawe n’igihugu cy’u Bubiligi, ubwo ababishinzwe bakaba bashaka ukuntu bagoboka aba baturage nabo bakegerezwa imbangukiragutabara zi kubafasha.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *