Karongi: Kwivanga mu bucuruzi kw’ibigo bya leta no kwimwa amasoko ni bimwe mu bibangamiye abacuruzi

Sangiza iyi nkuru

Muri iki Cyumweru i Karongi muri Centre Bethel, habereye gahunda yo gukusanya amakuru mu rwego rwo kuvugurura itegeko rigena ubucuruzi bw’ imbere mu gihugu.

Ni gahunda yateguwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, MINICOM, ikaba yari yitabiriwe n’Akarare ka Karongi ari nako kari kayakiriye, Akarere ka Ngororero, Abahagarariye Urugaga rw’Abikorera(PSF) ndetse n’abacuruzi bahagarariye abandi baturutse muri utwo turere twavuze.

img-20160908-wa0021
Umwe mu banyamategeko ba MINECOFIN atanga ibitekerezo ku ivugururwa ry’Itegeko rigenga ubucuruzi mu gihugu imbere

Mu rwego rwo gutegura amakuru azaherwaho havugururwa itegeko ry’ubucuruzi bw’imbere mu gihugu, haganiriwe k’uburyo ubucuruzi bwari busanzwe bukorwa muri utu turere, kugira ngo ishusho yabwo yumvikane. Hagaragajwe imbogamizi abacuruzi basanzwe bahura nazo ari zo:

  1. Kuba ubucuruzi busanzwe bukorwa mu kajagari; aho abaranguza bahindukira nabo bakagurisha mu buryo bw’agacuruzwa ku gacuruzwa bakunze kwita detaye (detail), ibi bikabangamira wa wundi uba wamuranguriye kuko bagurisha ku giciro kimwe cyangwa akanajya hasi bikabuza uwaranguye kubona inyungu yari yiteze.
  2. Ubucuruzi butemewe usanga bukorera ahantu hatemewe nabyo bikabangamira abacuruzi babikora bubahirije amategeko kandi ari nabo batanga imisoro.
  3. Abacuruzi baranguza ibicuruzwa bisigaje igihe gitoya bigasaza (expiring products) ibi nabyo bikaba bihombya ababiranguye
  4. Ibigo bya Leta n’ ibindi muri rusange usanga bitanga amasoko ariko ugasanga biyaha abantu bo mu rwego rwo hejuru kandi n’abaciriritse mnabo bashoboraga gutanga izo serivise ibyo nabyo bikabuza amahirwe abakiri mu rwego ruciriritse.
  5. Ibigo bya Leta usanga byivanga mu bucuruzi. Aha batanza urugero rw’amashuri y’imyuga afata abo bigisha bakigira (kwiga) mu biraka ayo mashuri aba yafashe, bikagira ingaruka y’uko bibuza akazi abasanzwe babikora dore ko bene ibyo bigo biba binagurisha serivise zabyo ku giciro kiri hasi ugereranyije n’abandi.
  6. Ibigo by’ubucuruzi usanga bisaba ibintu byinshi kugira ngo ukorane nabyo. Urugero ni nk’aho usanga kugira ngo ube umucuruzi wa bimwe mu bigo bicuruza ibinyobwa ugomba kuba nta kindi kigo gikora ibinyobwa ukorana nacyo.
  7. Amabanki y’ubucuruzi atinza inguzanyo aba yasabwe ugasanga hari n’ubwo iboneka icyo yasabiwe cyararengeje igihe.
  8. Mu masoko aho usanga ibigo bishobora gutinda kwishyura serivise byahawe bikaba byanaviramo uwatanze ya serivise guhomba.
  9. Ibigo by’imari usanga bisaba inyungu iri hejuru, cyane cyane mu byaro.
  10. Ibishushanyo mbonera ntibiha umwanya abakora ubucuruzi buciriritse kandi usanga aribwo buba butanga ibyo abantu bakenera buri kanya ibi bikaba inkomyi mu mizamukira y’abacuruzi baciriritse.
  11. Amasaha make yo gukora ahabwa bamwe mu bacuruza ibinyobwa bisembuye aba inkomyi kubahisemo ubu bucuruzi.
  12. Ibiciro by’ubukode; aho usanga nyir’inzu asaba kwishyurwa amezi menshi bidindiza abakora ubucuruzi.
  13. Ibura ry’umuriro w’amashanyarazi rya hato na hato rihombya abacuruzi kandi ntibarengerwe n’itegeko.
  14. Inyemezabwishyu zitemewe zikurura magendu, n’ ibindi.

Itegeko ritunganya ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ryakoreshwaga byagaragaraga ko ridakemura bimwe mu bibazo n’imbogamizi zavuzwe hejuru ikaba ariyo mpamvu hakenewe ivugururwa ryaryo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’akarere isoza ivuga.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *