Umuturage witwa Nyirarukundo Marie Rose utuye mu Kagari ka Ruragwe Umurenge wa Rubengera akarere ka Karongi,yabujije abana be gusubira mu ishuri kubera ko imyemerere ye itamwemerera ko abana be bambara agapfukamunwa. Uyu muturage Nyirarukundo Marie Rose ari mu kigero cy’imyaka 45 y’amavuko avuga ko bitewe n’imyemerere ishingiye ku idini abana be babiri batambara agapfukamunwa kubera COVID-19 ntibabona uko bajya kwiga. Yabiwye Radio Isangano dukesha iyi nkuru ko ati “ Abana banjye ndabakunda kandi sinifuza ko batiga ariko Imana yanyeretse ko batagomba kujya kwiga bambaye agapfukamunwa kuko itakemera,ikindi kandi Imana yaremye umuntu ivuga ko agomba kwinjiza umwuka mwiza agasohora umwuka mubi,kuba rero umuntu yambara agapfukamunwa agasohora umwuka mubi akongera akawinjiza bihabanye n’ibyo Imana ivuga, niyo mpamvu rero abana banjye batagomba kujya ku ishuri mu gihe hakiriho gahunda yo kwambara agapfukamunwa.” Kubera iyo myumvire bituma abana be umwe uri mu kigero cy’imyaka 12 y’amavuko undi icyenda batajya kwiga. Ubuyobozi bw’Akagari ka Ruragwe atuyemo buvuga ko bwamugendereye akanga kuva ku izima. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ruragwe, Mushimiyimana Gratien, avuga ko bazakomeza kwigisha uyu muturage. Yagize ati ” Twagerageje kwegera uwo mubyeyi ariko arinangira,tugerageza no kubaganiriza abana,umuto wiga mu wa kabiri yemera ko azasubirayo naho umukuru we avuga ko atazasubirayo,ariko turakomeza kubegera dushake uburyo abana basubizwa mu ishuri.” Gitifu w’Umurenge wa Rubengera, Twabugabo Andre avuga ko na we agiye kwegera uwo mubyeyi. Aba bana babiri batari mu ishuri kubera ko imyemerere y’umubyeyi wabo itemera ko bambara agapfukamunwa umukuru yigaga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza indi yiga mu wa kabiri, bari mu rugo mu gihe abandi amasomo akomeje.

Nyirarukundo Marie Rose yavanye abana be mu ishuri kuko atemera agapfukamunwa/ Radio Isangano


