Karongi: Uwabyariye rimwe abana batatu aratakambira ubuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Mujawabera Angelique utuye mu murenge wa Rugabano, akarere ka Karongi, aratakambira ubuyobozi ngo bugire icyo bumufasha nyuma yo kubyararira rimwe abana batatu basanga abandi batatu yari asanzwe afite.

Ku wa  17 Nzeri 2018, nibwo  Mujawabera yibarutse abana batatu, mu bitaro by’icyitegererezo bya Kibuye, baje basanga abandi batatu yari asanzwe afite bose hamwe bakaba babaye batandatu. Uyu mubyeyi nta kandi kazi agira uretse guca incuro hamwe n’umugabo we, babarizwa mu cyiziro cya kabiri cy’ubudehe.

Mujawabera avuga ko atari azi ko atwite abana batatu, ndetse ko byamugoye kubyakira bikanamugiraho ingaruka zo kubura amashereka, agasaba ubuyobozi ko bwamufasha kugira ngo arebe ko yabona ikibahaza.

Yagize ati “ ubusanzwe mbaho kuko naciye inshuro , maze kubyara aba bana byarantunguye kubyakira bibanza kungora binatuma mbura amashereka’’.

Akomeza avuga ko abaganga bamufashije bakamuha amata y’ifu yo guha abana, akavuga ko ikimuteye impungenge ari uko bazabaho igihe azaba yavuye kwa muganga.

Dr Kanyamihigo Jean Claude umuganga w’abana mu bitaro bya Kibuye nawe yavuze ko abana uretse kuba baravutse igihe kitageze, nta kindi kibazo bari bavukanye. Agahuriza n’uyu mubyeyi ku kibazo cyo kudahazwa n’amashereka ya nyina, agasaba ko yashakirwa ubufasha bwo kubabonera amata y’ifu.

Yagize ati “ usibye kuba bavutse igihe kitageze nta bundi burwayi bafite barakomeye, ikibazo gihari ni uko nyina atari kubona amashereka abahaza kuko ari benshi, hakaba hakenewe amata y’ifu kugira ngo babashe guhaga bakure neza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard abazwa na Radio Isangano dukesha iyi nkuru, niba nta cyo ubuyobozi bwari bwafasha uyu mubyeyi, yasubije avuga ko atamuzi. Ati “njyewe  uwo mudamu ntabwo muzi ’’.

Nubwo ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko butazi uyu mubyeyi, nyuma y’ukwezi kurenga abyaye aba bana batatu, ubu yasubiye iwe mu rugo, akaba avuga ko yavuye kwa muganga igihe yagombaga kuhamara kitageze kuko yabonaga abana bato basigaye mu rugo babayeho nabi, uyu mubyeyi yavuze ko n’ubundi ubuzima bukimugoye kuko nta bufasha arabona.

Yagize ati “kuva nava kwa muganga ubuzima mbayeho buragoye abana kubabonera amata ntibyoroshye kubera ubushobozi buke’’.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Madamu Mukashema Drocella, ku wa Kane w’icyumweru gishize yatangaje ko buracya uwo mubyeyi yabonye ubufasha.

Yagize ati “namaze kuvugana n’umurenge mbasaba ko baba bamushakiye ibyihutirwa by’ibanze, bagiye kubikemura ndetse n’ikigo nderabuzima nacyo ndavugana nabo bamufashe’’.

Abajijwe igihe bizakorerwa yavuze ko barabitagira ku wa Gatanu [hari ku itariki ya 26 Ukwakira 2018].

Ubwo iyi Radiyo yabazaga umubyeyi niba hari icyo yari yahabwa ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2019, yavuze ko nta bufasha bw’ubuyobozi yari yabona;   ati “ibyo byose bavuga bari kumfasha, nta na kimwe ndabona, abana nkubu baheruka amata ku wa Gatandatu ubu nibwo nyabonye ndi kuyateka’’. Akomeza asaba n’undi wese waba afite umutima ufasha kumugoboka, ko ari mu buzima bubi.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Inline Related Posts” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”grid” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *