Katumbi, Fayulu na Matata Ponyo i Lubumbashi, mu mugambi wo guhigika Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiye guhurira i Lubumbashi mu ntara ya Haut-Katanga mu nama igamije gushaka uko bakwigizayo Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Ni inama igomba kubera mu muhezo mu mpera z’iki cyumweru.

Mu bagomba kuyitabira harimo Martin Fayulu wamaze kugera i Lubumbashi, Moà¯se Katumbi, Matata Ponyo na Delly Sesanga.

Kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyo aba banyepolitiki bazaba baganiraho, gusa biteganyijwe ko nyuma y’inama yabo bazasohora itangazo bahuriyeho.

Iyi nama igiye kuba mu gihe muri Congo Kinshasa habura amezi make kugira ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu Ukuboza uyu mwaka.

Kuri ubu abarimo Katumbi na Martin Fayulu bamaze gutangaza ko baziyamamaza muri aya matora, gusa bivugwa ko bashobora guhuza imbaraga na bagenzi babo bakishakamo umukandida umwe uzahatana na Perezida Tshisekedi mu matora.

Ni Tshisekedi uheruka kugirana inama n’Ihuriro Union Sacrée ahuriyemo n’abambari be nka Jean Pierre Bemba na Vital Kamerhe aheruka guha imyanya ikomeye muri Guverinoma, bamuremamo icyizere cy’uko bazamushyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *