Katumbi na Kabila bongeye guhura nyuma y’igihe badacana uwaka

Sangiza iyi nkuru

Abanyapolitiki babiri bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu na Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’intara ya Katanga ku butegetsi bwe, bongeye guhura nyuma y’igihe kinini badacana uwaka.

Kabila na Katumbi babaye inshuti z’akadasohoka kugeza mu 2015 ubwo uyu muherwe yeguraga ku nshingano ya Guverineri, akanava mu ishyaka ryari ku butegetsi, PPRD, bitewe n’ubwumvikane buke hagati ya bombi bwaturutse kuri manda ya gatatu yategerezwagaho.

Katumbi yahise ahunga, atangira gukurikiranwaho ibyaha byo kunyereza umutungo no kwigwizaho imitungo y’abantu ndetse anakatirwa igifungo cy’amezi 36 muri Kamena 2016, adahari.

Uyu muherwe wari ukiri mu buhungiro mu 2018 mu Bubiligi, yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu yagombaga gusimburaho Kabila, ariko amenyeshwa ko nagerageza kwinjira ku butaka bwa RDC atabwa muri yombi, agafungwa.

Umugambi wo kwiyamamariza uyu mwanya warapfubye, amatora araba, Félix Tshisekedi arayegukana, atangira inshingano mu ntangiriro za 2019, ari bwo Katumbi yateguye uburyo yasubira ku ivuko.

Bongeye guhura

Muri iyi minsi byahwihwiswaga ko Kabila na Katumbi bashobora kwiyunga, bagahuriza hamwe imbaraga kugira ngo bategure uburyo basubiza ubutegetsi ku ivuko muri Haut-Katanga biciye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2023.

Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, aba banyapoliki bahuriye mu mujyi mukuru w’iyi ntara, Lubumbashi, muri misa ifite intego y’ubwiyunge, yayobowe na Musenyeri Fulgence Muteba.

Muri kiliziya bahuriyemo, nk’uko videwo ibigaragaza, hari abantu benshi ndetse ubwo basuhuzanyaga, ababibonaga bose basakuje, bakoma amashyi, bigaragara ko bari bishimiye ubu bwiyunge.

Katumbi yigeze kuvuga ko kwiyunga na Kabila byaba ari ukugambanira igihugu https://bwiza.com/?Goma-Moise-Katumbi-yavuze-ku-bwiyunge-na-Kabila-n-impamvu-abona-yatumye

Katumbi yigeze gukina Kabila ku mubyimba https://bwiza.com/?Katumbi-arabyinira-ku-rukoma-abona-Kabila-n-abe-bigizwayo

Haherutse kuvugwa ubwiyunge bwabo https://www.bwiza.com/?RDC-Joseph-Kabila-na-Moise-Katumbi-baba-bari-mu-nzira-zo-kwiyunga

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *