Katumbi yasabye M23 n’urubyiruko rwa Wazalendo kurambika intwaro

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Moà¯se Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo yahamagariye abarwanyi ba M23 n’urubyiruko rwahawe intwaro na Leta rwibumbiye mu mutwe wa Wazalendo kurambika intwaro, hagakurikiraho imishyikirano.

Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa 30 Kamena 2023 bujyanye n’umunsi mukuru wo kwizihiza ubwigenge bwa RDC ku nshuro ya 63. Bwibandaga ku mutekano muke ubangamiye Abanyekongo hirya no hino mu gihugu, ariko cyane cyane mu burasirazuba.

Kuri ubu, humvikana amakuru y’imirwano hagati y’abarwanyi ba M23 n’urubyiruko rwo muri Wazalendo, rwaturutse ahanini mu mitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorera mu burasirazuba bwa RDC, irimo Mai Mai, Nyatura, na FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Buri ruhande rushinja urundi ubushotoranyi.

Katumbi yasabye impande zombi kurambika intwaro. Ati: “Ndahamagarira M23 n’urubyiruko rwagiye mu mitwe yitwaje intwaro ku bshake cyangwa ku ngufu ko barambika intwaro zabo.”

Yavuze ko impande zombi hari icyo zitumvikanaho, umuti atari ukwegura intwaro ngo zikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwicana. Ati: “Igisubizo cy’ibibazo byabo uko byaba bimeze kose si urugomo n’impfu bakwije hose mu gihugu.”

Uyu munyapolitiki abonaa ko mu rwego rwo gukemura igitandukanya izi mpande zombi, hakwiye kubaho ibiganiro byubahirije Itegekonshinga. Ati: “Ibiganiro byubahirije Itegekonshinga n’andi mategeko y’igihugu cyacu ni bwo buryo bwonyine bwatuma tubana, ni na cyo cyizere cy’ubuzima bwa twese bw’ahazaza.”

Katumbi yunze mu ry’Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Lubumbashi, Fulgence Muteba, wavuze ko ashingiye ku mateka, ibiganiro ari byo bikemura amakimbirane nk’ayo Leta ya RDC ifitanye na M23.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *