Kayanza: Igipolisi kishe 2 bavugwaho kuba ibyihebe bakomerekeje umupolisi n’umuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igipolisi cy’u Burundi kishe abantu babiri kivuga ko ari ibyihebe mu gace ka Kigwati, muri Zone ya Ruganza, muri Komini Matongo, ho mu Ntara ya Kayanza, mu gihe hafashwe undi umwe n’undi wakomeretse bikabije. Umuyobozi w’ibanze n’umupolisi nabo bakomerekejwe na grenade yatewe n’abo bantu.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye abo bantu bishwe bari bambaye imyenda ya gisivili, aho umuvugizi wa polisi, Pierre Nkurikiye, yagize ati “Hasenywe umutwe w’iterabwoba muri iki gitondo i Matongo (Kayanza): Abaterabwoba 2 bishwe, umwe arakomereka bikabije undi arafatwa. Umuyobozi n’umupolisi bakomerekejwe na grenade yatewe n’itsinda mu gihe bahuraga,”

Mu kiganiro kigufi yahaye itangazamakuru, Guverineri wa Kayanza, Col. Remy Cishahayo yagize ati: “ abantu bishwe ni abanyabyaha bashakishwaga kuva ku Cyumweru,”

Umutangabuhamya utifuje ko amazina ye atangazwa wavuganye na SOS Medias Burundi, yavuze ko umuntu umwe mu bagize ako gatsiko ari we wari ufite grenade. Ati “ Ubwo umuyobozi wa zone n’umupolisi bajyaga kubafata yaturikije grenade ikomeretsa umuyobozi wa zone n’umupolisi.”

Yongeyeho ko abasirikare bari ku birindiro biri hafi aho batabaye, bafatanyije n’abapolisi bakarasa kuri batatu mu bagize ako gatsiko kiswe ak’iterabwoba.

Umwe muri bo wakomeretse cyane yahise ajyanwa kwa muganga mu gihe undi utafashwe n’amasasu yafashwe akajyanwa n’urwego rw’ubutasi rushinzwe iperereza. Babiri basigaye ariko bahasize ubuzima.

Kuva ku Cyumweru, hari hari amakuru muri iyi zone avuga ko hari umugabo wari wabonye agatsiko k’abantu bitwaje intwaro baturutse mu ishyamba rya Kibira berekeza muri Matongo.

Isakwa ryakozwe mu ngo ziri hafi aho ntacyo ryagezeho ku munsi wo kuwa mbere wose, ndetse n’ako gatsiko kishwemo babiri kuri uyu wa Gatatu nta zindi ntwaro kasanganwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *