Abagabo 4 barimo Majyambere Pierre w’imyaka 27, Nsekanabo Jacques w’imyaka 22, Rugwiza Modeste w’imyaka 33 na Havugimana Jean Bosco w’imyaka 35 y’amavuko bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rukara ikorera mu karere ka Kayonza, nyuma yo gufatirwa mu cyuho bibye inka y’umuturage mu rukerera rwo ku itariki ya 10 Mata. Ubu bujura bukaba bwarabereye mu murenge wa Mwili, akagari ka Nyamugari mu mudugudu wa Gasarabwayi muri aka karere.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi asobanura iki kibazo yagize ati” bariya babiri ba mbere bagiye mu rugo rw’umuturage saa munani z’ijoro ku itariki ya 10 Mata, mu mudugudu wa Gasarabwayi bafungura ikiraro, hanyuma bibamo inka barayijyana. Banyuze kuri mugenzi wabo witwa Rugwizabari bari bahuje umugambi maze bakurayo ibikoresho byo kuyibaga, bigeze mu masaha ya saa kumi zo mu rukerera bamaze kuyibaga bajya guhisha inyama kwa mugenzi wabo wa kane witwa Havugimana Jean Bosco noneho atangira gushaka isoko ry’izo nyama”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje agira ati” saa mbiri za mu gitondo kuri uwo munsi, umuturage bari babwiye kuza kubagurira inyama niwe wahaye Polisi amakuru kuri ubwo bujura, hanyuma bidatinze batabwa muri yombi hamwe n’izo nyama”.
IP Kayigi yashimiye cyane uyu muturage mwiza watanze amakuru y’ubwo bujura agira ati” uyu muturage kimwe n’abandi turabashima cyane kuko iyo utanze amakuru hakiri kare bituma habaho gufata abanyabyaha ariko cyane cyane bikaba byiza iyo haburijwemo icyaha kitarakorwa.”
Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubujura bw’inka n’ibindi byaha muri rusange; ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego ku buryo iyi mikoranire myiza itanga umusaruro ushimishije.
IP Kayigi yasabye abaturage gukomeza gufatanya na Polisi bagatanga amakuru vuba y’ubwo bujura agira ati” bugira ingaruka mbi ku bukungu n’imibereho y’abaturage kuko izo nyama zishobora gutera indwara, zigurishwa rwihishwa kandi bishoboka ko ziba zidapimwe n’abaganga b’amatungo babifitiye ububasha”.
Yasabye kandi abacuruzi b’inyama bafite amaguriro azwi banabifitiye uburenganzira, kujya batanga amakuru y’abantu babashora mu bikorwa byo kugura izo nyama; by’umwihariko asaba abamotari kutishora mu bikorwa byo kuzitunda bazishyira abaguzi hirya no hino, ahubwo bagatanga amakuru kuko mu gihe bidakozwe gutyo nabo bahanwa n’amategeko.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba bajura nibaramuka bahamwe n’icyaha bashobora guhabwa igihano cy’igifungo kiri hagati y’amezi 6 n’imyaka 2 nk’uko bikubiye mu ngingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
@Bwiza.com


