Kuri uyu wa kane, tariki ya 15 Ugushyingo, abarimu bigisha mu Rwuge rw’Amashuri rwa Gikaya(G.S Gikaya) bafatanyije n’ubuyobozi bw’ishuri bashoje umwaka w’amashuri 2018 bagenera imfashanyo igizwe y’ibiribwa bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 40 umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 78 banamwemerera kumusanira inzu yenda kumugwira .
Uwo mukecuru witwa Barakundwa Costasie atuye muri metero 35 uvuye aho iryo shuri ryubatse mu Mudugudu wa Kinkoronko mu Kagari ka Gikara mu Murenge wa Nyamirama .
Aganira na Bwiza.com mu magambo macye kuko yagaragaraga nk’uwufite intege nke yavuze ko yishimye ariko byaba byiza kurushaho afashijwe akubakirwa inzu kuko iyo abamo yenda kumugwira.
Yagize ati: “ Ndishimye kubera ko baje kunsura kandi bakanamfasha ,bagize neza kuko bampaye ibyo kurya , kandi ndabashimiye, niba hari ubufasha bwaboneka ababishobora bamfasha kuko iyi nzu nayo irenda gusenyuka ,uwayikora yaba akoze cyane .”

Umwarimu witwa Rogers wigisha ku Rwuge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Bernadette , G.S. Gikaya yemeza ko biyemeje gutanga umusanzu wabo wo gufasha abaturiye ishuri bigishaho kugira ubuzima bwiza.
Yagize ati: “ Tubifashijwemo n’ubuyobozi bwacu twiyemeje kujya dukora n’ibikorwa byo gufasha abaturiye ishuri kugira ubuzima bwiza kuko abaturiye ishuri n’abaturanyi bacu bitewe nuko ahanini amasaha menshi tuyamara ku ishuri ntabwo twaturana n’abantu bafite ibibazo by’ubuzima ngo turebere ,turashimira abayobozi bacu kuko batuma tugira gahunda nziza zo gufasha kandi tukarenga imbibi z’ikigo tugafasha n’abatuye hafi y’ikigocyacu .”
Ubuyobozi bw’ikigo cya GS Gikaya bwijeje Barakundwa kumusanira inzu ye nkuko byemezwa na Nzeyimana Peter uyobora iryo shuri .
Yagize ati: “ Igikorwa cyo gufasha uyu mukecuru cyateguwe muri gahunda yo kumufasha kugira ubuzima bwiza ,bitewe n’ubushobozi bw’abarimu twahisemo kumuha ibiribwa n’amafaranga byose bifite agaciro k’amafaranga ibihumbi 40, ariko twasanze inzu abamo nayo idasanwe yazamugwira niyo mpamvu tuzanamufasha kumusanira iriya nzu kugirango itazamugwira ndetse tuzakomeza kumukurikirana abarimu bakamuba hafi kuko ubona ko aba wenyine kandi nta kintu ashobora kwikorera bitewe n’ubumuga afite .”
Nzeyimana Peter asanga abarezi bakwiye kujya bagira uruhare mu gufasha abaturage bakeneye ubufasha baturiye amashuri bigishaho.
Yagize ati: “ Ni inshingano yacu nk’abarezi gufasha abaturage baturiye ibigo by’amashuri yacu cyangwa n’ahandi kuko ni umusanzu tuba dutanze mu guhindura ubuzima bw’abaturage n’imibereho yabo kandi abatabikora ndabasaba kujya babishyira muri gahunda kuko nitubikora tuzaba duha urugero abana twigisha .”

G.S. Gikaya ifite abarimu 27 bigisha mu mashuri abanza ndetse n’abarimu 9 bigisha mu cyiciro rusange .
Iryo shuri ryubatswe na Kiriziya Gaturika mu mwaka w’1937 .
Justin Ngabonziza/Iburasirazuba


