Kayonza: Abatishoboye bafite impungenge zo gutura mu mazu ameze nka Nyakatsi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage batuye mu kagari ka Nkamba mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko bafite impungenge bitewe n’amazu babamo adatandukanye na Nyakatsi na gato, abo baturage bakavuga ubuyobozi bukwiye kubatabara bakaba mu nzu nziza dore ko bamwe bananiwe no guhoma izo basanzwe babamo zamaze kwangirika bagakoresha ibirere.
Kabera Anaclet atuye mu mudugudu wa Gitega mu Kagari ka Nkamba, avuga ko yahoze aba muri nyakatsi, yahawe amabati 15 n’ubuyobozi yubaka inzu y’amabati ariko bitewe n’uko iyo nzu itubatswe neza mu mwaka ushize yaje gusenyerwa n’ikiza cy’imvura n’umuyaga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kabera avuga ko yagerageje kwiyubakira ariko akabura ubushobozi, agahitamo gushyira ibirere ahari myenge.

DSC07773
Anaclet avuga ko yahuye n’ubumuga budatuma abasha gusana inzu ye

DSC07787
Agira ati “Nabuze ubushobozi bwo kwiyubakira kuko ubuzima mbayeho ubusanzwe nahingiraga amafaranga none na byo byarananiye kuko naje guhura n’uburwayi bwanteye ubumuga, ubu nta cyo nkibasha kwikorera uko ubibona hararangaye kuko ntabwo nabashaga kwihomera kandi nta wundi wabinkorera , iyo imvura iguye iratunyagira, imbeho yo twarayimereye ndetse n’imibu irara iduhira , uretse kuba abagiraneza aribo badufasha twe byaratunaniye .”
DSC07791
Nyiramatama Anatharie atuye mu mudugudu w’Akabarima mu kagari ka Nkamba avuga ko afite imyaka 100, uyu mukecuru ugeze mu zabukuru amaze amezi 3 atangiye guhabwa inkunga y’ingoboka ya VUP ariko agaterwa impungenge n’akazu abamo kuko ngo iyo imvura iguye anyagirwa.
DSC07733
Agira ati “Ndashimira umuyobozi wacu Kagame kuko yazirikanye abakecuru nkatwe tugeze mu zabukuru akatugenera inkunga, abo yahaye kuturebera bamfashije kubona aho kuba heza byatuma nsaza neza.”
DSC07776
DSC07782
“Aka kazu ureba iyo imvura iguye karava nkanyagirwa , nabaga mu nzu nini twubatse kera imaze gusaza irasenyuka bakuraho utubati baba ari two banyubakiramo aka ngo mbone aho nikinga ,ariko habonetse ubundi bufasha bamfasha kuko ibihumbi birindwi byo bampa mbiguramo agasukari n’agafu kugirango mbone agakoma ko kunywa.”
DSC07781
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwemeza ko bwafashe ingamba zo gufasha abatishoboye gutura aheza nk’uko byemezwa na Murenzi Jean Claude, umuyobozi w’akarere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Agira ati“hariho gahunda yo gufasha abaturage gutura neza ku baturage baba ahantu hatameze neza. Ntabwo ari gahunda ya Nkamba gusa ahubwo ni gahunda iri mu karere kose abo ba nkamba bizaterwa n’ubufasha bakeneye kandi akarere gasanzwe gafasha abaturage ndaza gukurikirana numve uko byaba bimeze turebe icyo twabafasha.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Justin Ngabonziza@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *