Abaturage batuye mu murenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza amafaranga yabo bambuwe na rwiyemezamirimo, bamaze imyaka itanu basaba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye ubwo bubakaga Laboratwari kuri G.s Gahini.
Abo baturage bavuga ko kuba batarishyuwe amafaranga yabo byabagizeho ingaruka ku buryo byatumye bamwe bakomeza no kuba mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.
Umwe muri abo baturage, asanga iyo ahabwa amafaranga yakoreye byari kumufasha kwiteza imbere akava mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe abarizwamo bitewe n’imibereho mibi.
Aragira ati “twakoze dushaka gutera imbere ariko baratwambuye, njye bandimo amafaranga ibihumbi 82 ku buryo iyo bayampa ntabwo mba ndi mu cyiciro cya mbere nibura ubu mba ndi mu cya 3 , turasaba ko batwishyuriza amafaranga kuko igihe twayirukiyeho twarambiwe guhora tuyasaba nkaho ari imfashanyo kandi ari ayo twakoreye”.
Undi avuga ko yayakoreye akiri umukorwa none agiye kubyara umwana wa kabiri.
Aragira ati “ayo mafaranga nayakoreye nkiri iwacu, ndi umukobwa nshaka kwiteza imbere kugira ngo nzashake umugabo hari ibyo nagezeho, ariko ubu narashatse mbyara umwana arakura, ubu mfite inda ku buryo ndi hafi kubyara umwana wa kabiri, nibatwishyure kuko turambiwe guhora batubwira ko bazatwishyuriza ariko ntibikorwe”.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwemeza ko icyo kibazo barimo kugikurikirana kugira ngo abo baturage bishyurwe amafaranga yabo nk’uko byemezwa na Harelimana Jean Damascene, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza.
Aragira ati “icyo kibazo turakizi koko barakoze rwiyemezamirimo ntiyabishyura, ubu turimo gukorana na Mineduc kuko akarere ntabwo ariko kari katanze isoko, kuko twebwe rwiyemezamirimo iyo atarishyura abaturage ntidushobora kumwishyura amafaranga yasigaye, twabakoreye ubuvugizi muri Mineduc kugira ngo harebwe uburyo bishyurwa”.
Abaturage bagera kuri 60 nibo bishyuza amafaranga arenga miriyoni 11 .



