Abaturage batuye mu Mudugudu wa Kabuye, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama, bavuga ko batunguwe no kumva ngo hari uwegukanye umwanya w’ushinzwe umutekano witwa Nzavugankize Claude kandi bataramutoye mu bahagararira Isibo.
Aba baturage babitangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ubwo bakoraga igisa n’imyigaragambyo, bamagana ishyirwaho ry’uyu muyobozi bavuga ko ritakurikije amabwiriza agenga amatora.
Umwe muri bo ati: “Tujya gutora, nanjye ndi umwe mu bazamutse mu Isibo, twagombaga kujya gutora ubuyobozi butubereye. Uwo nguwo wazamutse, ntabwo yigeze azamuka no mu Isibo, hanyuma twe nk’abaturage tuza gutungurwa. Ni gute umuntu utabonetse mu Isibo ashobora kugaragara nk’umuyobozi w’Umudugudu wacu.”
Abandi mu kivunge bumvikana bavuga bati: “Ntabwo tumushaka….nta muntu wamutoye…”
Abaturage bavuga ko impamvu nyamukuru yatumye bahaguruka, bakamagana ishyira mu nshingano rye ari uko n’ubusanzwe atakoraga neza cyane ko yari asanzwe ari Mutekano ku rwego rw’umudugudu muri manda icyuye igihe.
Hari uwagize ati: “Uyu munsi wa none, ntabwo tuvugije induru kuko twari tumwishimiye. Ni uko n’ubusanzwe twari dufitanye ibibazo nk’abaturage mu mudugudu. Niba umuntu utazamushyira ikibazo ngo umubwire ngo ‘ndatewe, ntabara’, uyu munsi akakubwira ngo nzagutabara ari uko haguye intumbi, ukagenda ukamubwira ‘nzanye ibi byangombwa, nari nje ngo ubinsinyire nk’umuyobozi’, akakubwira ngo ‘ntabyo ngusinyira’ ngo cyakora niba ufite ku mufuka, zana mbigusinyire, icyo ni ikibazo cyari kitubangamiye…”
Abaturage bavuga ko babwiwe ko amabwiriza ahari ari uko abayobozi ku rwego rw’umudugudu bakurwa mu bakandida batatu batowe ku rwego rwa buri Sibo. Ngo abataratowe kuri uru rwego bagiye kwiyamamaza, bagiye basubizwa inyuma keretse gusa uyu batifuza ko akomeza kubayobora.
Rukayire Felicien watorewe kuyobora Umudugudu na we ashyigikiye ko abaturage bahabwa uburenganzira bagahitamo umuyobozi bifuza. Ati: “Njyewe ndifuza ko abaturage banjye babona umutekano, bagasubizwa ikibazo cyo bifuza, hagatorwa undi Mutekano.”
Bitandukanye n’ibyo abaturage bavuga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyamirama, Nkurunziza Pascal we avuga ko Nzavugankize yatowe mu buryo bukurikije amabwiriza. Gusa mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ngo hazakorwa inama n’abaturage mu Mudugudu, harebwe abifuza ko ava kuri iyi nshingano n’abifuza ko agumaho, bishyingirweho hafatwa icyemezo.
Gitifu Nkurunziza yemeza ko kandi amabwiriza avuga ko abayobozi ku rwego rw’Umudugudu batorwa mu batowe ku rwego rw’Isibo, ariko ko n’undi wese ushaka kwiyamamaza abikora cyangwa se akamamazwa na bagenzi be. Ngo ni ko byagenze kuri Nzavugankize.



2 Responses
Kayonza: Abaturage ntibashaka umuyobozi bavuga ko yegukanye umwanya batamutoye
Yewe ibi birasa nk’ibyo mu kagari ka rugenge aho hatowe umuyobozi w’umudugudu witwa Munyeragwe bakunze kwita Ngufu kandi hari komite yari yamukuyeho icyizere kubera imyitwarire ye idahuye n’ikenewe ku muyobozi. Ariko byaratunguranye atorwa kubera gitifu w’ako kagali wamunambyeho. nibareke abaturage bitorere abababereye rwose
Kayonza: Abaturage ntibashaka umuyobozi bavuga ko yegukanye umwanya batamutoye
Yewe ibi birasa nk’ibyo mu kagari ka rugenge aho hatowe umuyobozi w’umudugudu witwa Munyeragwe bakunze kwita Ngufu kandi hari komite yari yamukuyeho icyizere kubera imyitwarire ye idahuye n’ikenewe ku muyobozi. Ariko byaratunguranye atorwa kubera gitifu w’ako kagali wamunambyeho. nibareke abaturage bitorere abababereye rwose