Abaturage bo mu Karere ka Kayonza baturiye ibitaro bya Gahini baravuga ko barembejwe n’umunuko w’umwanda uvidurwa mu bwiherero bwabyo bakawumena mu gisambu cyegereye ingo zabo.
Aba baturage bavuga ko kuvidura uwo mwanda byajya bikorwa nk’uko byakorwaga mbere, bavuga ko bawuvidura mu bwiherero bw’ibitaro, maze bakawuyoborera mu gisambu cyegereye ingo zabo, ngo bikaba bibi iyo bari kuwuvidura mu masaha ya nimugoroba ngo kuko nta muntu ubasha kurya cyangwa kunywa ahubwo bahitamo kuburara nk’uko bamwe muri bo babibwiye Isango Star dukesha iyi nkuru.
Ababangamiwe n’umunuko w’umwanda uvidurwa mu bwiherero bw’ibitaro bya Gahini ni abatuye muri centre ya Kabeza mu Mudugudu wa Kabeza ndetse no mu nkengero z’ibyo bitaro.
Barasaba ubuyobozi ko bwababwirira ibi bitaro bikareka kubabangamira ndetse n’ibitaro bya Gahini gushaka uko byakemura iki kibazo.
Dr. Ngabire Nkunda Philipe, uyobora ibi bitaro, avuga ko ubwiherero busigaye bwuzura vuba bikaba ngombwa ko umwanda wabwo usohoka ukajya mu gisambu cyegereye abaturage maze umunuko ukabageramo, gusa ngo bagiye kuvugana na rwiyemezamirimo uvidura ashake impamvu ibitera kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ku ruhande rwe, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini we avuga ko yavuye ku bitaro kureba uko iki kibazo giteye asanga nta munuko uhari ariko asaba ubuyobozi bw’ibitaro bya Gahini gushaka aho ikibazo cyaba kiri maze kigakemurwa.


