Kayonza: Barashinja umugore gutwara abakobwa Uganda abatesheje impinja

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’umurenge wa Rukara mu karere ka Kayonza barashinja umugore witwa Nyirahabimana Henriet kujyana abakobwa mu gihugu cya Uganda bagata abana b’impinja.
Abo ni abatuye mu kagari ka Rukara bavuga ko hashije ibyumweru bibiri atwaye umwana w’umukobwa wabyaye ata umwana w’amezi atanu.
Umwe mu baturage utarashatse ko izina rye ritangazwa avuga ko amaze igihe ajyana abana b’abakobwa mu gihugu cya Uganda bagakeka ko yaba abajyana kubacuruza.
Agira ati “yajyanye umukobwa wari umaze amezi atanu abyaye, abifashijwemo na nyina w’uwo mukobwa kuko yamuhaye amafaranga ngo amujyane kumushakira umugabo. Bakwiye kumukurikirana bakamenya aho ajyana abo bana usanga batarengeje imyaka 20 ababwira ko agiye kubashakira abagabo ndetse n’akazi. Akunze kureba abakobwa bamaze igihe babyaye bataye ishuri kubera kubyara kandi hari umukobwa yatwaye agaruka yarabyaye”.
Hari impungenge ku bakobwa atwara bagata impinja. Umwe mu bakobwa yashatse gutwara agira ati « nanjye yaje mu rugo ambwira ko yanjyana kunshakira akazi muri Uganda ariko nkasiga umwana wanjye wari ufite amezi atanu nari mfite imyaka 18, naretse ishuri bamaze kuntera inda. Nanze kujyayo kuko ntabwo nari guta umwana wanjye w’uruhinja. Yaje kenshi ambwira ngo bazajya bamuha amata ariko ndamunanira nari mfite impungenge z’ahantu agiye kunjyana ».
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nyirahabimana ngo abacisha inzira bita iza panya ibi nibyo bituma bavuga ko bakeka ko yaba acuruza abo bakobwa. Ubu bivugwa ko hari uwagarutse mu bakobwa yajyanye agarukana umwana yabyaranye n’umugande nyamara ubu akaba ashaka ibyangombwa ngo amusubize muri Uganda amusigeyo yigarukire.
Bwiza.com yagerageje kuvugana na Nyirahabimana Henriet ntibyakunda, ariko n’ubuyobozi bwaramufashe abura abamushinja ararekurwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukara, Mukandori Marie Grace ati « abaturage batubwiye ko yajyanye umukobwa agasiga umwana w’amezi atatu twagiye kureba nyina w’umukobwa wataye uwo mwana dusanga koko yaramutaye. Nyina w’umukobwa yatubwiye ko umukobwa we yagiye ku bushake. Twasanze uwo mugore bavuga ko yamutwaye adahari ariko nyuma aje tumujyana mu kigo ngororamuco kuko twabuze umushinja ».
Uyu muyobozi kandi avuga ko habaye inama n’ababyeyi, abakangurira gukurikirana abana babo no kubatoza uburere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *