Abakozi b’ibitaro bya Gahini mu karere ka Kayonza, bavuga ko bakatwa amafaranga ku mushahara wa buri kwezi. Ayo ni amafaranga yagenewe ubwiteganyirize muri RSSB no kwishyura imyenda ya buruse mu cyitwaga SFAR, nyamara yose ngo ntatangwa. Ubuyobozi buvuga ko impamvu batishyura ari umwenda wa miliyoni 200 mituweli ifitiye ibyo bitaro.
Ibi abakozi babifata nk’akarengane kamaze kuba akarande, ngo bimaze imyaka igera kuri ine. Bakomeza kwibaza aho aya mafaranga yaba ajya. Umwe muri bo agira ati “iyo bagiye kuduhemba bakata ku mishahara yacu amafaranga y’ubwiteganyirize bw’abakozi ariko ntibayishyure muri RSSB…hashize igihe tubibaza ubuyobozi bukatubwira ko ibitaro bifite ibindi bibazo byihutirwa, twebwe badukata amafaranga ariko ntagere kuri RSSB”.
Umuganga utashatse ko amazina ye atangazwa abwira Bwiza.com ko batishyurirwa ideni rya buruse kandi barakaswe imishahara yabo kugirango bishyure. Ati “Twebwe abanganga twize ku nguzanyo ya buruse badukata amafaranga ku mushahara ariko imyaka igera kuri ine irashize batamenyekanisha ko twishyura. Twibaza aho ayo mafaranga bayashyira ntitubone ibisobanuro. Turasaba ko batanga ayo mafaranga kuko bayadukata kugirango twishyure inguzanyo ya buruse”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umwenda mituweli ibereyemo ibitaro ubabuza kwishyura
Ibibazo byose bivugwa mu bitaro bya Gahini ubuyobozi buvuga ko byatewe n’umwenda baberewemo na mutuweli. Ushinzwe imicungire y’abakozi mu bitaro bya Gahini, Sesonga Ferdinand avuga ko ibibazo biri muri ibyo bitaro byatewe n’umwenda baberewemo na mutueli urenga miriyoni 200. Ati “ibyo bibazo byatewe n’umwenda munini tuberewemo na mituweli nibyo byatumye tutabasha kubishyurira ku gihe”.
Uyu muyobozi ariko, ahakana ibivugwa ko imisanzu ya RAMA itishyurwa. Ati “nta kibazo cyo kwivuza abakozi bacu bagira, ariko ibitaro bifite ikibazo bitewe n’umwenda urenga miriyoni 200 tuberwemo na mituweli”.
Sesonga anavuga ko bafitiye Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority)umwenda, ariko ibiganiro bagiranye byanzuye ko bazajya bishyura gahoro gahoro.
Ibitaro bya Gahini bimaze igihe bivugwa mu manza kubera kunyereza umutungo. Magingo aya, bane mu bayobozi babyo barakurikiranwa n’inkiko. Umuyobozi mukuru, ushinzwe ubutegetsi, umucungamutungo n’ushinzwe amahugurwa bose ntibari mu kazi. Hari n’amakuru avuga ko harimo uwahishe imitungo hirya no hino mu gihugu, atinya ko igurishwa, akanahitamo gusaba gatanya ngo ayiyandukuzeho.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ngabonziza Justin/Bwiza.com


