Kayonza : Ntibakitabira inama za Gitifu ubacunaguza anabatuka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage b’akagari ka Musumba, mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza, bacibwa intege n’umunyamabanga nshingwabikorwa ubacunaguza mu nama. Bavuga ko bazibukiriye kwitabira inama yaremesheje, ngo kuko abatuka akanabuka inabi ; nyamara we akabifata nk’akagambane agirirwa.

Abagore n’abagabo batuye aka kagari babwiye Radio/TV One ko batagishishikajwe n’inama zikoreshwa na Gitifu w’aka kagari ka Musumba, Mwizerwa Marcel.

Umugore umwe ati « bwa mbere yaraje asanga twiyicariye, ati mwigire hirya [mwa bigore mwe]. Ubwo wajya mu nama y’umuntu ukwita urugore, nk’aho ayobewe ko uri umugore ? »

Muri rusange ngo aba baturage nta kibazo bafitanye na Gitifu w’umurenge, ariko ngo uyu w’akagari arabazengereza, abuka inabi aho ageze hose.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Undi mugabo nawe, avuga ko uyu muyobozi afata abo ayobora nk’abatari abantu, bityo bakaba batishimira kumubona imbere yabo.

Mwizerwa Marcel ariko, we asanga mu kagari ke harimo abamurwanya, bakaba aribo bagambana n’abaturange bamubangisha. Ikindi ngo ni uko kwimenyereza abaturage cyane ari byo byavamo intabdaro ya ruswa. Ati « njye mbona harimo akagambane. Muri aka kagari hari abantu bavuga ko bize, hakaba n’abandi bafite notion(ubumenyi) ku buyobozi. Abo nibo baba banyangisha abaturage ». Komeza agira ati « kubimenyereza cyane na none bivamo intandaroya ruswa ».

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama avuga ko we atari abizi ko Gitifu w’akagari ka Musumba atuka abaturage. Mukunzi athanase ati « nibwo nkibimenya, ariko tuzareba uko bimeze, bibaye byo harimo n’amakosa y’akazi, byamuviramo guhagarikwa ku kazi ».

Atanga icyizere ko agiye kubikurikira, akamenya ukuri kwabyo.

Mu muhame ya demokarasi, « ubutegetsi buva mu baturage, butangwa n’abaturage bugakorera abaturage », ariko umunyamabanga nshingwabikorwa aba ari umukozi wa Leta, abaturage batamufiteho uburenganzira ngo babe bamukuraho, kuko baba bataramutoye.

Ngo iyo biba uko, aba baturage ba Musumba bakikijije Mwizerwa Marcel.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


Karegeya Jean Baptiste

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *