Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Musumba, yategetse umukuru w’umudugudu kwambura umuturage utishoboye ibyo yaremewe na bagenzi be. Impamvu ngo ntiyacitse ku icumu, nyamara abaturage barakeka ko bigiye kurigiswa.
Ni mu mudugudu wa Kiyovu ho mu kagari ka Musumba, mu murenge wa Nyamirama, akarere ka Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba. Abaturage ubu ntibajya imbizi n’ubuyobozi, nyuma y’uko umukuru w’umudugudu ategeye mu nzira umugore utishoboye, akamwambura ibyo yari yaremewe nabo. Ibi ngo byarimo ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’imyambaro, akaba yari abitwajwe n’abaturage bagenzi be, bibonera urwo rugomo bagwa mu kantu.
Abaturage bavuga ko mu nteko rusange y’umudugudu wa Kiyovu, bifuje kuremera umuntu warokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nyamara ngo basuzumye mu mudugudu wabo, basanga abahari bishoboye, bahitamo Mukamazimpaka Odette.
Uyu ni umupfakazi utaracitse ku icumu, ariko yashakanye n’uwarokotse witwa Vincent, wari n’umusikare akaza gupfa. Uyu mupfakazi kandi nawe ngo arwaye igituntu.
Bamwe mu bari batwaje uyu mugore, bababazwa n’ukuntu icyemezo bafatiye hamwe kivuguruzwa n’abayobozi batakigizemo uruhare. Avugana na Radio/TV One, umwe agira ati “ inama zateranye kenshi twibaza uwo tuzaremera twemeza uriya mupfakazi wa Vincent, none baraje babidukuye ku mutwe, birababaje cyane”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Undi yungamo nawe akibaza impamvu batabiburijemo bitaraba. Ati “dukusanya inkunga ubuyobozi bwari bubizi n’uwo igenewe. Umunsi wo kuyitanga ugeze, ubuyobozi buraza, yemwe na Gitifu yafotoye uriya Mukamazimpaka yakira ibintu twamuremeye”.
Ibi babiheraho badashira amakenga iki gikorwa, bakeka ko ibi bintu bigiye kurigiswa, kuko amafoto y’uwabihawe ahari, kandi akaba atari we ubifite, bibitse kwa Mudugudu. Ikindi mu gahinda n’amaganya bavugana, iki gikorwa cyabaye urucantege kuri bo, ku buryo bamwe bazinutswe igikorwa cyo gufasha.
Mudugudu yubahirije amabwiriza y’abamukuriye
Umukuru w’umudugudu wa Kiyovu, Nkikabahizi Jean Nepo, avuga ko amabwiriza yo kwambura Mukamazimpaka ibyo yaremewe na rubanda, yavuye ku munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Musumba, Mwizerwa Marcel.
Nkikabahizi ati “ Gitifu yambwiye ngo mbimwambure kuko atacitse ku icumu. Njye nari mbizi ko Komite yamuhisemo, kuko basanze uwacitse ku icumu uhari yishoboye, Komite yemeza uyu mugore wa Vincent, nk’uwashakanye n’uwacitse ku icumu, akaba n’inkeragutabara nubwo yapfuye. Ikindi uriya mugore arwaye igituntu”.
Gitifu wa Musumba, Mwizerwa Marcel yemera ko ari we watanze ayo mabwiriza. Ati “Ninjye nababwiye ngo babimwake babibike. Tuzavugana n’inzego zihagarariye abacitse ku icumu, nidusanga abikwiye tuzabimuha”.
Inzobere mu miyoborere isanga ibya Kayonza bigiye kuba agatereranzamba, kuko nta cyumweru gishira itavuzwemo ubujura, urugomo rukorerwa abaturage no kutubaha inteko zabo. Ati “ ni gute Gitifu avuguruza inteko y’abaturage, ese ubundi byabaye atareba, hanyuma se umukuru w’umudugudu yubahiriza ibyo Gitifu avuga, nta no kugisha umutima inama?”
Ibindi muri Kayonza, ubujura ku isonga
Nyamirama : Uyu Mwizerwa Marcel yavuzweho gutuka abaturage, we akavuga ko mu kagari harimo abamurwanya, kandi ko kwimenyereza abaturage cyane atari byiza.
Kabarondo : Nshunguyinka Vianney, umukuru w’umwe mu midugudu y’akagari ka Gasharu, yavuzweho gusaba ibihumbi 2000 by’ikiziriko cy’ihene.
Mukarange : Abakozi bashinzwe uburezi mu karere bahindagura amanota y’abakoze ikizamini cy’akazi ngo gahabwe abataratsinze.
Gahini : Ibitaro bya Gahini bikata abakozi amafaranga ntibiyatange aho yagenewe (REB na RSSB), mu gihe kandi abayobozi babyo bavuzweho kunyereza umutungo, na n’ubu hakaba hari abakurikiranwe mu butabera.
Mwili : Abahinzi b’umuceri basabwa umufurangiro ku nguzanyo bazishyura, naho abaturage birara mu nka za bagenzi babo bakabaga.
Rukara : Nyirahabimana Henriet avugwaho kwiba abana b’abakobwa abajyana Uganda, bamwe akabatesha impinja.
Ubushakashatsi Citizen Report Card (CRC), bwa RGB bugamije kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi, bushyira Kayonza ku mwanya wa mbere mu ntara y’Uburasirazuba gafite abajura benshi, aho igipimo cy’ubujura kiri kuri 91%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Karegeya Jean Baptiste/Bwiza.com


