Amakuru agera kuri Bwiza.com aturuka mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, aravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, mu Murenge wa Murama hagaragaye umurambo w’umuntu tutaramenya imyirondoro ye, mu mazi ari munsi y’ikiraro cyaho, ariko kugeza ubu abantu twagerageje gushakaho amakuru arambuye ntacyo baratumarira.
Bwiza.com yagerageje kuvugisha Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, ngo imenye amakuru arambuye kuri iki kibazo, avuga ko yayamenye ariko atabashije kuhagera.
Ati “ Amakuru nayamenye ariko ntabwo nahageze kubera ikibazo mfite. Unyemereye wabaza nka komanda wa polisi cyangwa RIB…”
Twabashije kuvugisha komanda wa polisi ya Rwinkavu nawe yanga kugira icyo adutangariza kuko ngo batemerewe gutanga amakuru adusaba kuvugisha Umuvugizi wa polisi.
Yagize ati “wahamagara umuvugizi wa polisi akaba ari we uguha ayo makuru,”
Twamubajije niba bo batamenye ayo makuru, asubiza agira ati “ Oya, twebwe ntitwemerewe gutanga ayo makuru,”
Ku murongo wa telephone twahise tuvugisha Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Hamdoun Twizeyimana, atubwira ko ayo makuru atarayabona ko agiye kuyakurikirana.
Ati “Kuva mu gitondo nta makuru ameze atyo ndabona … reka ndebe kuri whatsapp niba wenda babimpaye”
Umunyamakuru mugenzi wacu ukorera Radio Izuba yadutangarije ko umurambo w’uwo mugabo wari ukiri mu mazi kuva mu gitondo hagishakishwa amakuru ku bantu bari bari kumwe na nyakwigendera mu ijoro.
Turakomeza gukurikirana iyi nkuru…


