img-20220303-wa0009.jpg

Kayonza: Umuvunyi Mukuru yibukije abaturage ko bafite inshingano yo gukumira ruswa n’akarengane

Sangiza iyi nkuru

Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Nirere Madeleine, yibukije abaturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu w’Akarere ka Kayonza ko bafite inshingano yo gukumira ibyaha bya ruswa n’akarengane, anabasaba kubaha ibyemezo by’ubuyobozi.

Nirere yabibibukije kuri uyu wa 2 Werurwe 2022 mu gihe ari muri gahunda yo kwegera abaturage bo muri aka karere, igamije kurwanya ruswa n’akarengane. Yumva ibibazo byabo, akanabiha umurongo abifashijwemo n’ubuyobozi bw’akarere.

Abaturage bo muri Rwinkwavu bamugejejeho ibibazo birimo: iby’abatarahabwa ibyangombwa by’ubutaka, abatarahawe ingurane kubera iyubakwa ry’umuhanda ndetse n’ab’abasaba gufashwa kwigobotora imibereho mibi.
img-20220303-wa0009.jpg

Umuvunyi Mukuru kandi yagejejweho ikibazo cy’abaturage batuye mu cyanya cyahariwe ubucukuzi bw’ibiba munsi y’ubutaka (mining consession) babangamira imikorere ya kampani ishinzwe ibi bikorwa yitwa Wolfram Processing.

Aba baturage bamaze imyaka 40 batuye muri iki cyanya bamenyesheje Umuvunyi Mukuru ko bamwe muri bo bahafitiye ibyangombwa byemeza ko ari aho, kandi ko nta handi bafite batura, mu gihe iyi kampani isobanura ko ubu butaka ari ubwayo. Basabye gukorerwa ubuvugizi kuri iki kibazo.

Nirere yijeje impande zombi ko iki kibazo kigiye gusesengurwa. Ati: “Hano Rwinkwavu hari ikibazo cy’abaturage kijyanye n’aho batuye, bivugwa ko ari ahagenewe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi bukaba ari ubutaka bwa Leta ariko hatuye abaturage benshi hari abahatujwe na Leta. Hari abahatujwe kera baje ari abakozi mu bucukuzi. Ikigomba gukorwa ni ukureba uburyo bahatuye..

Umuvunyi Mukuru akomeza avuga ko icyo kibazo kizakemuka ku bufatanye bw’inzego bireba. Ati: “Ni ikibazo bavuga ko ari kigari birasaba isesengura inzego zose zikakijyanamo, ari ikigo cy’ubutaka, ari akarere n’inzego z’umutekano kuko ni ikibazo kireba inzego zose, ni ikibazo kitakemuka uyu munsi, ahubwo inzego zose zigomba kukizamo kugira ngo amakimbirane y’abaturage bavuga ko ubutaka ari ubwabo na kampani ibukoreramo akemuke.”

Yaboneyeho gusaba abakora ubucukuzi butemewe barimo abana bata ishuri ko babireka, kuko Leta yashyizeho gahunda yo gufasha abatishoboye.

By’umwihariko kuri aba bana bata ishuri [basobanura ko iwabo batishoboye], Umuvunyi Mukuru yasabye ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza gukurikirana ikibazo cyabo, bagafashwa gusubira ku ishuri.

Iyi gahunda y’Urwego rw’Umuvunyi yateguriwe muri Kayonza, Nyaruguru, Nyamasheke na Gicumbi, ikaba iri gukorwa n’abavunyi bungirije hamwe n’Umunyamabanga Uhoraho warwo guhera ku wa 1 kugeza kuri uyu wa 4 Werurwe 2022.

img-20220303-wa0007.jpg
img-20220303-wa0005.jpg
img-20220303-wa0004.jpg
img-20220303-wa0008.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *