Kayumba ni serial killer wihakana n’abo yari azi, sinahunguka nubwo yafata igihugu- Kazigaba

Sangiza iyi nkuru

Impuguke mu mategeko, André Kazigaba, ubu utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, avuga ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba Mukuru w’Ingabo z’U Rwanda mbere y’uko ahunga, ari umwicanyi ruharwa.

Kazigaba wari umutumirwa kuri Radio hamwe na mugenzi we Noble Marara, wigeze kuba umwe mu bashinzwe umutekano w’umukuru w’igihugu, ubu akaba yarahungiye mu Bwongereza, yaboneyeho kugaragaza icyo yita ububi bwa Kayumba Nyamwasa.

Uyu munyamategeko ashinja Kayumba ubwicanyi ashingiye ku byo ngo akora mu ishyaka RNC ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, akanamunenga kwihakana n’abo yari asanzwe azi.

Yagize ati “Njyewe Kazigaba mvuga ibyo numva, ibyo mbona ubyemera akabyemera ubyanga akabigaya, njyewe navuze ko iyo nza guhunga RNC ikiyobowe na Karegeya nashoboraga kuyijyamo ariko nahunze irimo Kayumba kandi sinshobora kumuyoboka”.

Yakomeje avuga ko niyo ibintu byahinduka ko atataha, ati “Niyo ibintu byahinduka Kayumba agafata igihugu njyewe ntabwo nahunguka kuko nta cyaba kinjyanye, Kayumba ni Serial Killer[Umwicanyi kabuhariwe] kuko yihakana n’abo azi”.

Major (Rtd) Habib Muthatiru baba baratereranwe

Kazigaba yakomeje anenga Kayumba Nyamwasa ku kuba yarihakanye Major (Rtd) Habib Muthatiru n’abarwanyi yari ayoboye muri Congo abagera kuri 25 bakaza gufatwa bakaba barimo kuburanishwa n’urukiko rwa gisirikari i Kigali.

Umuvugizi wa RNC Jean Paul Turayishimye aherutse gutangariza radio ijwi rya Amerika ko abo barwanyi 25 barimo na Maj Habib Mudathiru wasezerewe mu gisirikare cy’u Rwanda mu mwaka wa 2015 nyuma akaza guhunga igihugu bivugwa ko yagiye mu mutwe wa RNC uyobowe n’uyu Kayumba, atahamya ko ari ababo.

Agira ati: “Bariya bantu mu byukuri sinajya kukubeshya ko ari abacu, nanjye nabisomye nk’uko nawe wabibonye ariko aho babavanye, igihe babazaniye ibiryo baryaga, aho bari bari…ibyo ni ibibazo twese turimo kwibaza.”

Uku kubihakana nibyo Kazigaba anenga agira ati “Aho uwo mwita jenerali abera akaga n’uyu munsi ntarabemera abo bantu, ukibaza uti ‘ese uwo ahisha ni nde? Ni abana bacu, ni abagabo bacu, abavandimwe bacu, arabihisha nde?

Uwahoze mu ishyaka rya RNC nyuma akaza kwitandukanya naryo kubera kutumvikana ku miyoborere n’imicungire y’umutungo Rudasingwa Theogene na we aherutse kugaya RNC na Kayumba by’umwihariko nyuma yo kwihakana aba barwanyi bayo 25.

Yagize ati: “Ntabwo wafata abantu bangana kuriya ngo ubatererane muri ziriya nkiko unanirwe no kwemera ko ari abawe? ubwo se Majoro Mudathiru n’abo bafunganywe iyo babyumvise batekereza iki?

Rudasingwa akomeza avuga ko iyo bizakuba ari ibishoboka Kayumba yagahawe igihano cy’urupfu kuko kwihakana umusirikare wohereje ku rugamba cyangwa kumwohereza wowe ugahunga urugamba ari icyaha gikomeye mu gisisrikare.

Yagize ati: “None se umuntu wohereza abarwanyi kurugamba yiryamiye muri Afurika y’epfo banafatwa akabihakana ubwo wamwita iki? iyo biza kuba mu bindi bihe uriya yagakwiye kujyanwa mu rukiko rwa gisirikare bakamushyira ku karubanda bakamurasa.

Kayumba Nyamwasa yahoze ari umusirikare mu ngabo z’u Rwanda ku ipeti rya Jenerali (Gen.) akaba yaranazibereye Umugaba wa zo, nyuma aza no guhagararira igihugu cye (Ambasaderi w’u Rwanda) mu Buhindi mbere y’uko ahungira muri Afurika y’Epfo. Yaje gukatirwa n’inkiko za gisilikare adahari yamburwa n’impeta za gisilikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *