Kayumba Soter arigushakishwa n'amakipe abiri akomeye mu karere

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi ukina mu binyuma mu ikipe ya AS Kigali  Kayumba Soter amaze imyaka 8 akinira iyi Kipe yo karere  arimo AFC Leopards na Tusker FC, ndetse biteganyijwe ko yerekeza mu gihugu cya Kenya muri  iki cyumweru.

Nyuma yaho Kayumba yerekeje  Addis Ababa muri Ethiopia  mu gushaka uko yasinya muri  Saint George Sports Club nkuko byakomeje bivugwa gusa birangira adasinyiye iyi kipe.

Kayumba umaze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi imikino 27 irimo n’iya CHAN 2018, yemereye sports.yahoo dukesha iyi nkuru  ko hari amakipe abiri yo muri Kenya bari kuganira.

Ati “Hari amakipe yo mu Rwanda n’ayo hanze twaganiriye. Ikipe zo muri Kenya twaravuganye ariko aho ibiganiro bigeze na gahunda yo kugira aho nsinya sindifuza kubitangaza. Gusa ntabwo bizatinda kumenyekana.”

Bivugwa ko Kayumba yifuzwa na AFC Leopards na Tusker FC kandi ngo biteganyijwe ko yerekeza i Nairobi gusinya amasezerano bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018.

Kayumba yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro 2013, anayifasha kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *