Umukinnyi ukina mu binyuma mu ikipe ya AS Kigali Kayumba Soter amaze imyaka 8 akinira iyi Kipe yo karere arimo AFC Leopards na Tusker FC, ndetse biteganyijwe ko yerekeza mu gihugu cya Kenya muri iki cyumweru.
Nyuma yaho Kayumba yerekeje Addis Ababa muri Ethiopia mu gushaka uko yasinya muri Saint George Sports Club nkuko byakomeje bivugwa gusa birangira adasinyiye iyi kipe.
Kayumba umaze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi imikino 27 irimo n’iya CHAN 2018, yemereye sports.yahoo dukesha iyi nkuru ko hari amakipe abiri yo muri Kenya bari kuganira.
Ati “Hari amakipe yo mu Rwanda n’ayo hanze twaganiriye. Ikipe zo muri Kenya twaravuganye ariko aho ibiganiro bigeze na gahunda yo kugira aho nsinya sindifuza kubitangaza. Gusa ntabwo bizatinda kumenyekana.”
Bivugwa ko Kayumba yifuzwa na AFC Leopards na Tusker FC kandi ngo biteganyijwe ko yerekeza i Nairobi gusinya amasezerano bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ukwakira 2018.
Kayumba yahesheje AS Kigali igikombe cy’Amahoro 2013, anayifasha kurangiza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino ushize.


