Kazungu Dennis ushinjwa ibyaha birimo kwica abantu 14 yasabiwe gufungwa burundu

Sangiza iyi nkuru

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Dennis gufungwa burundu nyuma yo gushinjwa ibyaha 10 yagiye akora mu bihe bitandukanye mbere y’uko atabwa muri yombi.

Kazungu kandi yasabiwe gutanga ihazabu y’asaga miliyoni 10Frw. Ahawe umwanya ngo yiregure, yavuze ko ibyaha byose abyemera.

Iki gifungo yagisabiwe kuri uyu wa Gatanu taliki 09 Gashyantare 2023.Ni nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu gitondo rwatangiye kuburanisha mu mizi, urubanza ruregwamo uyu Kazungu ukurikiranweho ibyaha birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe n’ibindi.

Ubwo umucamanza yari atangiye iburanisha mu rubanza rwe, yabajije Kazungu niba yemera ibyo aregwa nawe asubiza inteko iburanisha ati“Ndabyemera”.

Kazungu akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Kazungu ubwo yagiraga icyo avuga ahawe umwanya yasabye imbabazi imiryango yiciye abantu babo ndetse ntiyananiza urukiko yemera ibyaha byose ashinjwa icyakora akemeza ko abantu yishe ari 12 gusa.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Kazungu Dennis ushinjwa ibyaha birimo kwica abantu 14 yasabiwe gufungwa burundu
    Ngewe mbona igifungo bahaye kazungu denis cyaburundu nawe ntacyo yare
    nzaho aringewe narikumuha
    Igifungo
    Cyimyaka 400 yakirangiza
    Nkamurekura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *