Urukiko rwongeye gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Kazungu Denis ushinjwa ibyaha birimo ubwicanyi.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Kazungu , byari byitezwe ko ruburanishwa kuri uyu wa Gatanu taliki 2 Gashyantare 2024.
Perezida w’uru Rukiko yatangarije Abanyamakuru ko nta rubanza ruteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Gashyantare 2024 kubera iyi nama yahurije Abacamanza iri kubera mu Mujyi wa Kigali.
Uru rubanza rusubitswe ku nshuro ya gatatu, nyuma y’uko mbere rusubitswe tariki 12 Mutarama 2024, nabwo bikozwe n’uru Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubwo byari bisabwe n’uruhande rw’uregwa rwavugaga ko rutabonye umwanya wo kwicarana ngo rutegure urubanza.
Kazungu icyo gihe wakurikiranye iburanisha hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga ari kuri Gereza ya Nyarugenge afungiyemo, we n’umunyamategeko we Me Faustin Murangwa, bari basabye Urukiko kubaha igihe nibura cy’icyumweru ngo bategure urubanza.
Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje icyifuzo cy’uregwa, rusubika uru rubanza, nyuma y’uko rwari rwanasubitswe tariki 02 Mutarama, ubwo yagombaga kubuanishwa ku cyaha cyo gusambanya umugore, ariko Ubushinjacyaha bugasaba ko uru rubanza ruhuzwa n’urwo yari afite tariki 12 Mutarama.
Kazungu Denis yatawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri umwaka ushize wa 2023.Akurikiranyweho kwica abantu 14, abataba mu cyobo cy’igikoni cy’inzu yari acumbitsemo mu Busanza.


