Abakozi ba Kompanyi Chrolide Exide b’abagabo mu gihugu cya Kenya bashyize hanze amafoto bambaye amakanzu n’indi myenda y’abagore nk’abamurika imideri.
Aba bagabo barimo n’Umuyobozi Mukuru,Guy Jack bakoze ibi mu rwego rwo gukangurira abaturage guha agaciro ubuzima bw’abagore by’umwihariko guhangana n’ikibazo cya Kanseri y’ibere.

Aya mafoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga mu gihugu cya Kenya aho benshi bakomeje kubishima mu gihe abandi babinenga.

Umukozi Ushinzwe Serivisi z’abakiriya muri iyo kompanyi, Stella Kamau yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ari igitekerezo cyafashweho uumwanzuro mu nama yabahuje mu rwego rwo kuzirikana icyumweru cyahariwe serivisi.

Yagize ati” Bamwe baravugaga ngo ntibishoboka. Bibazaga ukuntu abagore n’abana babo bazakira iki gikorwa. Uko iminsi yagendaga ishira bageze aho barabyemera, barabikora”

Uyu mukozi avuga ko iyi myenda ari abagore bayitanze haba amakanzu, inkweto n’ibindi.

Aba bagabo bari babukereye



