Kenya: Abajura batandatu bishwe n’abaturage igipolisi kirebera

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu i Nairobi muri Kenya, abakekwaho ubujura batandu biciwe hafi y’iguriro riri ahitwa Ruruta bari bagiye kwibamo, igipolisi kikaba kivuga ko cyarashemo umwe agapfa, mu gihe abandi batanu batewe amabuye n’abaturage kugeza bapfuye.

Ibi ngo byabaye ubwo agatsiko k’abajura bagera ku munani kinjiraga muri iri guriro. Umuvugizi wa polisi, Japhet Koome, yavuze ko bamenye ko iryo guriro riri kwibwa bakajyayo bagasanga ako gatsiko gashaka gucika.

Screen-Shot-2015-09-09-at-5.32.19-PM
Umuvugizi w’igipolisi, Japhet Koome

Abaturage bahise biyunga kuri polisi, bakurikira aba bajura batararenga umwe araswa na polisi, abandi batanu bafatwa n’abaturage babatera amabuye kugeza bashizemo umwuka. Abandi babiri muri aba bajura bo babashije gucika nk’uko Standardmedia dukesha iyi nkuru ivuga.

Igipolisi nubwo abaturage bishe aba bajura kiri hafi aho, kivuga ko cyabyita icyaha kuko ngo ubusanzwe abafashwe baba bagomba kugishyikirizwa kikabageza imbere y’ubutabera. Imirambo y’abishwe ikaba yajyanywe mu buruhukiro bw’umujyi.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *