Kenya: Abakobwa bageze ku bucuruzi bwo kugurisha amafoto yabo na Video bambaye ubusa

Sangiza iyi nkuru

Ubu ni ubucuruzi bugezweho ku bakobwa bo mu gace ka Kayole kari mu mujyi i Nairobi muri Kenya, aho bafata amafoto na Video, barangiza bakabyoherereza abasore bakabishyura amafaranga.
Ubu bucuruzi babukora bifashishije imbuga nkoranyambaga by’umwihariko ngo bakaba baba batifuza abagabo bakuze, abasore bakiri bato nibo bakorana muri ubu bucuruzi.
vear
Ati: “Mugabo mukuru ntabwo nkeneye ayo mashengo yawe, ndagusabye urekere aho reka abasore baze”. Ubu ni ubutumwa bwatangajwe n’umwe mu bakobwa bakora ubu bucuruzi, nkuko ikinyamakuru The Nairobian, dukesha iyi nkuru kibitangaza.
Adhiambo utarigeze ushaka kugira byinshi atangaza kuri iyi business ye, gusa yemeza ko imutunze, ati: “Ndarya kandi mbayeho kubera amafoto yanjye ngaragaza ubwambure, ku bw’ibyo sinicuza pe, buri wese agira umubiri we”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa nubwo hari bamwe banenga ubu bucuruzi abandi bemeza ko ari uburengenzira bwa buri muntu, abagura ayo mafoto nabo ubwabo bemeza ko abafitiye akamaro.
Umwe mu bayaguze yagize ati: “Rimwe naramwishyuye arangije aranyoherereza, nabonye nta kibi kirimo, ararenze kandi afite umubiri mwiza”.
Umusore wifuza kwishimisha areba ayo mafoto, yishyura mbere noneho umukobwa we akamwoherereza amafoto cyangwa video yambaye ubusa bitewe n’uburyo umusore abyifuzamo.
Amafoto yonyine yishyurwa amashilingi ya Kenya Magana abiri (200) naho video akaba Magana atatu (300).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *