Kenya: Abana 5 b’abanyeshuri bahitanywe na gerenade barimo kuyikinisha

Sangiza iyi nkuru

Abana 5 b’abanyeshuri bafite imyaka 12-16 bo mu gace ka Banisa muri Kenya baturikanywe n’igisasu cyo mu bwoko bwa Gerenade bahasiga ubuzima.
Daily nation dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bana batoraguye iki gisasu mu mirima y’ikigo aho inka zirisha bagakomeza kugikinisha batazi icyo aricyo.
Umuyobozi w’agace ka Banisa, Mathias Chisambo avuga ko iki gisasu gishobora kuba ari icyasizwe n’Abongereza mu gihe cy’ubukoloni.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uku kwezi na none, abandi basirikare 3 bo mu gisirikare cya Kenya bahitanywe n’igisasu ubwo imodoka barimo yagicagaho kikayiturikana abandi benshi bakajya mu bitaro.
Aka kage ka Mandela, ni kamwe mu duce dukomeje kurangwamo ibisigisigi by’abo ku ngoma ya gikoloni aho abantu bagenda bigengesereye ngo badahitanwa n’ibisasu byasize bitezwe muri icyo gihe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *