Polisi ya Kenya yafashe umushoferi n’abandi batatu bakoresheje amayeri ahambaye bagamije kwica gahunda ya ‘Guma murugo’, aba bakaba bafashwe bari batwaye isanduku irimo ubusa n’indabo mu modoka babeshya ko bagiye gushyingura umuntu wapfuye.
Mu gihe Kenya isaba abantu bose gukomeza kubahiriza gahunda ya guma mu rugo, abagabo batatangajwe amazina bafashwe ubwo bari bamaze kujyenda ibirometero 370 bavuye mu murwa mukuru Nairobi berekeza mu Burengerazuba nk’uko Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu yabitangaje.
Hari hashize ibyumweru bibiri ingendo zerekeza n’iziva mu Mujyi wa Nairobi zihagaritswe ndetse abantu bose bakomeje gusabwa kutava mu rugo mugihe nta serivisi z’ingenzi bagiye gushaka, hagamijwe kwirinda kwanduzanya no gukwirakwiza icyorezo cya Covid-19.
Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu Mutahi Kagwe yavuze ko aba bafashwe bari bagerageje kurenga ku bashinzwe umutekano batandukanye bari bagiye babahagarika bakabereka isanduku bababeshya ko harimo umurambo bagiye gushyingura, gusa ubwo bageraga ahitwa Homa abapolisi bagize amakenga bafungura iyi sanduku niko gusanga nta murambo uyirimo.
Aba bantu uko ari bane bahise bafatwa bajya gupimwa maze umushoferi wari utwaye iyi modoka basanga yaranduye Coronavirus ahita ajya kwitabwaho n’abaganga mugihe bagenzi be batatu bahise bashyirwa mu kato.
Icyorezo cya Covid-19 kimaze kwibasira iki gihugu aho kugeza ubu abamaze kwandura ari 262 naho 14 bamaze gupfa harimo babiri bamaze gutangazwa ko bapfuye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.


