Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Kenya, Kipchumba Murkomen, yavuze ko abantu bane baguye mu myigaragambyo y’abatwara abantu n’ibintu yahindutsemo urugomo mu bice byinshi by’igihugu.
Nk’uko bitangazwa na BBC, Minisitiri Murkomen yabibwiye abanyamakuru ko abantu 30 bakomeretse, naho abantu 348 batawe muri yombi kugeza ubu muri iyi myigaragambyo.
Minisitiri Murkomen kandi yavuze ko guhungabanya amahoro, kwangiza umutungo wa rubanda no gusahura bitazafasha ibiciro bya peteroli kugabanuka.
Kugeza ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ushize, imihanda imwe n’imwe i Nairobi irafunze kubera ikibazo cy’umutekano.


