Abantu bagera kuri 36 ni bo babarurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Ukuboza 2017, ko baguye mu mpanuka y’imodoka, mu gihe abandi bagera kuri 18 bayikomerekeyemo bikabije.
Daily nation dukesha iyi nkuru kivuga ko imodoka y’ikamyo yaturukaga mu mujyi wa Nakuru-Eldoret ubwo yagonganaga n’imodoka nini itwara abagenzi nay o yari mu cyerekezo ikamyo yaturukagamo yuzuye abantu n’imitwaro yabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iki kinyamakuru kivuga ko abantu 30 bahise bagwa aho, mu gihe abandi baguye kwa muganga mu mujyi wa Nairobi na Nakuru. Abapfuye bari biganjemo abana ndetse n’abantu bakuru bari mu kigero cy’imyaka 35.

Imodoka itwaye abagenzi yarimo abagera kuri 46 ariko mu bapfuye hakaba harimo 2 bo mu ikamyo. Biravugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi w’imodoka nini yari itwaye abagenzi yaje kwisanga yasomanye n’iki kimodoka kinini zose zikibirindura.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


