Kenya: Abanyeshuri 7 bahiriye mu nzu bararagamo barapfa abandi barakomereka

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 7 b’abakobwa ku kigo cy’ishuri ry’abakobwa gusa cya Moi Girls School giherereye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya bahitanywe n’inkongi yafashe inyubako bararagamo ku ishuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umunyamabanga mu rugaga rw’abarezi muri Kenya Fred Matiang yemeje aya makuru ndetse anavuga ko abandi bagera ku 10 bakomeretse bikomeye bakaba bajyanye kwamuganga ariko aba 7 bo bakaba bahise bitaba Imana.
Uyu muyobozi yatangaje ko kugeza ubu iki kigo cyahise gifungwa mu gihe kingana n’ibyumweru 2 abanyeshuri batiga mu rwego rwo gukora neza iperereza ku cyaba cyateje inkongi no kunamira abo bana bazize inkongi uretse abari mu myaka isoza bafite ibizamini bahawe kumara icyumweru kimwe batiga.
Umuyobozi w’iki kigo yahise asaba ababyeyi kuza gufata abana ba bo babashije kurokoka iyi nkongi ng babajyane iwabo habanze higwe ku cyaba cyateje izi ngorane ndetse n’uburyo zakumirwa burundu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iyi nyubako yafashwe n’inkongi mu masaha ya mugicuku ku buryo bamwe mu banyeshuri bari basinziriye abandi bagakangurwa n’urusaku rw’abarimo gushya.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *