Abasore bavukana batatangajwe amazina bo mu gace ka Got Kawok, Nyalenda muri Kisumu, baravugwaho kwica umukunzi we Se witwa Mercy Akinyi uzwi nka Nyar Suba, wari utwite inda y’amezi atatu. Akinyi yahuye na Se w’aba basore ubwo bombi bari mu kabyiniro Uyu mugabo w’imyaka 65 yakundanye na Akinyi bigera n’aho kuwa Kabiri w’iki cyumweru, amutumira ngo aze baryamane mu nzu yabagamo wenyine cyane ko umugore we bashakanye ari mu bitaro, aho arembeye. Aba basore bamenye ko Akinyi w’imyaka 29 yari mu nzu n’uyu mugabo nk’uko Mkenya News ibitangaza, bahise baza kureba ibyo ayo makuru, bakubita uyu mugore wari ufite umwana w’imyaka 10 baramwica. Aba basore bakubise uyu mugore bamushinja kuba atita kuri nyina uri mu bitaro kuko ari mu rukundo na we. Uyu mugore nk’uko iki kinyamakuru gikomeza kibitangaza, yirwanyeho biba iby’ubusa kuko aba basore bageze aho bamushyira hasi, baramukubita bageze aho bamutema mu ijosi no mu mutwe, bimuviramo urupfu. Aba basore ngo Se yababujije ibyo barimo baranga, babonye bakomerekeje uyu mugore, bamujyana kwa muganga ariko biba iby’ubusa, apfa atarahwa ubufasha. Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kusumu, Martha Ng’etich atangaza ko aba basore bari mu myaka 20 y’amavuko bari gushakishwa mu gihe Se ubabyara yatawe muri yombi ngo ahatwe ibibazo.
mu mezi atanu ashize, batangira gukundana.



2 Responses
Kenya: Abavandimwe babiri bishe Se n’umukunzi we wari utwite
Mbega amahano kristo we
Kenya: Abavandimwe babiri bishe Se n’umukunzi we wari utwite
Mbega amahano kristo we