Kenya Airways igiye guhagarika ingendo zimwe kubera ibura ry’ibyuma bisimbura ibishaje

Sangiza iyi nkuru

Kompanyi y’indege ya Kenya Airways yabwiye abakiriya bayo kwitegura guhangana n’ibishobora guhungabanya ingendo z’indege za yo mu gihe cy’ibiruhuko bya Noheli kubera ikibazo cy’ibura ry’ibyuma byo gusimbura ibishaje.

Isosiyete itwara abantu, imwe mu zikomeye muri Afurika, yavuze ko kubura ibyuma by’indege byo gusimbuza ibishaje, bizahagarika ingendo mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara ryabonwe na Reuters kuri uyu wa Mbere, ryagize riti: “Izi mbogamizi ziganisha kuguhagarika igihe kinini indege yacu kugira ngo ikorerwe maintenance. ” “Ibi bishobora kandi gutuma indege imwe cyangwa nyinshi zihagarara.”

Iyi sosiyete y’indege yabanje kwerekana ibibazo irimo guhura nabyo kubera ibura ry’ibyuma by’indege byo gusimbura ibishaje muri Mutarama uyu mwaka. Muri icyo gihe, yavuze ko ibura ry’ibi byuma ryatewe n’intambara yo muri Ukraine, yahagaritse urwego rw’u Burusiya rwo kugeza ibyo byuma ku isoko mpuzamahanga.

Isosiyete icyo gihe yavuze ko kohereza hanze ubutare bwa titanium bukorwamo ibyuma buva mu Burusiya, bukoreshwa cyane mu nganda z’indege mu kuzibungabunga byahagaritswe n’amakimbirane.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *