Kenya: Amakuru y'umuhanzi Lal Daggy ubana n'ubumuga bwo kutvuga no kutumva

Sangiza iyi nkuru

Muri Kenya haravugwa inkuru y’umuhanzi uzwi ku mazina ya Lal Daggy umaze kugwiza abafana batari bacye abikesha kwigana iby’abandi ariko abantu bakaba bakunze gutungurwa n’uburyo abikora kandi afite ubumuga bwo kutumva no kutabona.
Uyu muhanzi Lal Daggy ubusanzwe ngo yavutse ari muzima, ingingo ze zose zikora uko bisanzwe. Ku myaka 5 y’amavuko, ngo nibwo yaje kurwara indwara yabaye nk’iyoberana imusiga ari igipfamatwi ndetse atanabona kuko umuryango we utabashije kumukurikirana kwa muganga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Lal Daggy ubusanzwe witwa Douglas Munyendo ngo yavukiye mu gace ka Butere gaherereye mu burengerazuba bwa Kenya. Avugwaho kuba mu bwana bwe yararanzwe n’ibihe bibi kuko yarezwe na mukase utaramwitayeho ari na ho yakurije ubumuga bwe.
Uyu muhanzi yaje kwigam u ishuri ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga ariko aza gutsinda ndetse agira n’impano yo kwigana iby’abandi bahanzi kuko byo yabashaga kubikurikirana mu mashusho.
Mu buzima bwe ngo yakundaga umuhanzi Lil Wayne ndetse na Snap Doggy ari nabo batumye ajya mu bijyanye n’umuziki.
Uyu musore yagiye yiga ibijyanye n’iiziki, gusa ingorane zikaba izo kwigana ibyo abona kuko atabyumvaga byongeye akaba atabasha kuvuga.
Mu mwaka wa 2013, nibwo yabashije kubyina indirimbo bwa mbere mu njyana ya Hip Hop, kugeza ubu akaba anabasha gutumirwa mu minsi mikuru no mu nzego z’ubuyobozi akajya gususurutsa abantu.
Gusa hibazwa uko abasha kubyina mu gihe aba atumva ibivugira hanze, ariko we akaba afite impano yo kwigana ibyo abona mu mashusho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu haracyari imbogamizi ku bakora umuziki, z’uburyo bazajya bashyira mu njyana indirimbo aba yanditse kuko ari ibintu yihariye aba azi uko ari bubibyine wenyine.
Uyu musore ashyigikiwe n’itsinda ry’abantu batgira ingano muri kiriya gihugu biganjemo ababana n’ubumuga butandukanye barimo ab’ubumuga bw’uruhu n’abandi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *