FAO yatangaje ko inzige zizagenda ziyongera kugeza mu mpera za Mutarama

Kenya: Amasasu na kajugujugu ni byo biri kwifashishwa mu kwirukana udukoko tw’ inzige

Sangiza iyi nkuru

Udukoko tw’inzige tumaze iminsi duteye mu duce dutandukanye twa Kenya turimo Wajir ndetse na Mandera. Abaturage n’inzego z’umutekano bari gukora ibishoboka byose ngo utu dusimba tuve aha ngaha bifashishije urusaku, amasasu na kajugujugu.

Inzige ziri kwangiza imyaka y’abaturage, ntizigire na mike zisiga ihagaze. Abaturage ba Wajir mu gihe bategereje ubufasha buturutse mu nzego z’umutekano bari kwifashisha urusaku rw’amajwi yabo, imvugirizo no guhonda ibyuma.

Mu gace ka Mandera, abapolisi bahageze bari kurasa mu kirere kugira ngo utu dusimba duhunge. Kurasa ukugira ngo batwice, ahubwo ni uburyo bwo kongera urusaku. Leta ya Kenya kandi yohereje kajugujugu muri aka gace yohereza imiti yica udukoko (insectides) kugira ngo yirukane izi nzige. Muri Wajir biteganyijwe ko kajugujugu izahagera mu cyumweru gitaha.

Tariki ya 18 Ukuboza 2019, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa, FAO ryateguje ibihugu biri mu ihembe ry’Afurika nka Kenya na Somalia ko bishobora guterwa n’inzige, zikaziyongera kugeza mu mpera za Mutarama.

FAO yatangaje ko inzige zizagenda ziyongera kugeza mu mpera za Mutarama
FAO yatangaje ko inzige zizagenda ziyongera kugeza mu mpera za Mutarama

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *