Ku wa kabiri, itsinda ry’abayobozi ba polisi bo muri Hayiti bahuye n’umuyobozi mukuru wa polisi ya Kenya ngo bakurikirane aho gahunda yo kuboherereza abapolisi igeze.
Kenya yiteguye kuyobora ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye ku bufatanye n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye kugira ngo barwanye ihohoterwa ry’agatsiko muri Haiti kahitanye ibihumbi n’ibihumbi abandi barenga 360.000 bakaba barahunze ingo zabo.
Igipolisi cyo muri Hayiti kandi cyahuye n’abayobozi b’abasirikare bo muri Kenya bazoherezwa muri icyo gihugu.
Polisi yo muri Kenya yavuze ko Kenya izakira kandi abapolisi bo muri Hayiti kugira ngo bahabwe imyitozo.Mu cyumweru gishize, Perezida William Ruto yavuze ko Kenya izubahiriza ibyo yiyemeje mu kugarura amahoro mu gihugu cya Haiti.
Kohereza abapolisi muri Haiti byari biteganijwe kuba muri Gicurasi ariko biza gusubikwa kugira ngo hatunganywe ibirindiro by’aho abapolisi bazakorera ndetse no kugura ibikoresho by’ingenzi birimo imodoka.


