Abantu bane biciwe kuri uyu wa mbere mu gitero cyabereye kuri Hotel mu mugi wa Mandera mu majyaruguru ya Kenya, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano za Kenya.
Abayobozi bavuze ko mu bitabye Imana harimo abapolisi batatu, abandi bantu benshi bakaba bakomerekejwe n’icyo gitero.
Nk’uko www.africanews.com ibitangaza, abayobozi b’uyu mugi wegereye igihugu cya Somalia, igisasu gikozwe gakondo cyashyizwe muri Hotel nuko giturika ubwo abantu bahaganaga bafata ifunguro rya mu gitondo.
Samwel Mutunga, ati “muri rusange abantu 15 bakomeretse kandi mu gihe twajyanaga bamwe kwa muganga barimo n’abapolisi, babiri bapfiriye mu nzira barimo umupolisi umwe n’umusivili umwe. Abandi bapolisi babiri bishwe n’ibikomere igihe barimo bavurwa”.
Abandi babiri bakomeretse cyane byabaye ngombwa ko batwarwa n’indege kuvurirwa mu murwa mukuru Nairobi.
Abashinzwe iperereza baravuga ko icyo gitero cyakozwe n’umutwe w’intagorwa wa Al-Shabab.
Nubwo uwo mutwe utarigamba icyo gitero, ariko mu bihe bishize wakunze kugaba ibitero muri Kenya no muri Somaliya.
Iki gisasu cyatewe kije gikurikira ikindi cyatewe ku cyumweru mu gace ka Lamu aho inkeragutabara ebyiri z’abapolisi zishwe.
Bwiza.com


