Kenya: Banki irashinjwa kugira uruhare mu gitero cy'iterabwoba cyahitanye 21

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ishami rya Banki ya Diamond Trust  muri Kenya, Sophia Njoki Mbogo arashinjwa kugira uruhare mu ihererekanwa ry’amafaranga bikekwa ko yifashishijwe n’abagabye igitero cy’iterabwoba kigahitana abantu 21.

Mbogo usanzwe ayobora ishami ry’iyi banki ryitwa Eastleigh ubwo yari mu rukiko kuwa Kane w’iki cyumweru yavuze ko mu gutanga amafaranga hatakoreshejwe uburyo bwa M-Pesa ko ahubwo ari Safaricom yabikoze.

Yavuze ko yahaye amafaranga umugabo ubushinjacyaha buvuga ari we wateye inkunga iki gitero agendeye ku mabwiriza yahawe na Safaricom.

Uyu mukozi wa banki yatangaje ibi nyuma y’aho Ishami rya Polisi ya Kenya risabye ko yafungwa iminsi 30 kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.

Uyu mugore ashinjwa kuba yararetse ishami rye rigatanga amafaranga menshi mu ntoki mu gihe gito nta kimenyetso gisabwe.

bank
Njoki Mboko Sophy ubwo yari mu rukiko

Mu mpapuro yagaragarije urukiko,  Mbogo Njoki avuga ko Safaricom ari yo ishinzwe kumenya imyirondoro y’umuntu waka amafaranga.

Uyu mugore nk’uko The Eastafrican ibitangaza, arareganwa na bagenzi be Hassan Nur, Ismael Abitham, Ali Khamisii, Abdinoor Osmail, Abdullahi Hassan na Isaak Mohammed.

Polisi ivuga ko Hassan Nur yakiriye amadolari ya Amerika ibihumbi  90 avuye muri Afurika y’Epfo. Yabikuje aya mafaranga muri Banki ya Diamond Trust ayohereza muri Somalia.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uyu mugabo  yongeye kubikuza ibindi bihumbi bine by’amadolari inshuro zirenze imwe ku munsi.

Abandi bashinjwa ni Osmail, ashinjwa kuba yarakiriye miliyoni y’amadolari ya Amerika kandi ari umunyeshuri wa Kaminuza. Mugenzi we, Zipporah Wambui Karanja wishyuye ubwishingizi bw’ibinyabiziga bibiri byatwaye abagabye igitero ku nyubako ya Dusti.

Igitero cy’iterabwoba cyo kuwa 15 Mutarama 2019 mu Mujyi wa Nairobi cyigambwe na  Al Shabaab cyahitanye abantu 21 ndetse na batandatu mu bari bakigabye barahagwa.

Al Shabaab yavuze ko yagabye iki gitero mu rwego rwo gucyaha ibihugu bifite inagabo zibungabunga umutekano muri Somalia.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *