Kenya: Banki yirengeye ingaruka z’ikosa yakoreye abakiriya, ibaha indishyi

Sangiza iyi nkuru

Banki ya I&M, ishami rya Kenya, yafashe umwanzuro wo kwirengera ingaruka yakoreye bamwe mu bakiriya bayo, ibagenera indishyi.

Iyi banki yashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwishyurana mu masaha atarenze abiri bwitwa RTGS (Real Time Gross Settlement).

Gusa bamwe mu bakiriya b’iyi banki baherutse kugira ikibazo cyo kwishyura bakoresheje ubu buryo, ariko ntibwakunda, batangira kwinuba.

Nyuma y’iki kibazo, nk’uko ikinyamakuru Business Insider cyabitangaje kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2022, ubuyobozi bw’iyi banki bwatangaje ko buraha abakiriya bagizweho ingaruka indishyi.

Abishyuye amafaranga abari hanze ya Kenya bifashishije ubu buryo ariko bikanga, barahabwa indishyi y’amashilingi (Ksh) 1,250, abishyuye ab’imbere mu gihugu bikanga bo barahabwa KSh 500.

Ubuyobozi bwatangaje ko bwafashe uyu mwanzuro mu rwego rwo kugira ngo hajye hubahirizwa inshingano banki ifite ku bakiriya, kandi bigabanye ukwinuba kwabo kujyanye no gukererwa kwa serivisi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *