Kenya: Barifuza itegeko ryatuma u Burundi na Sudani y’Epfo bigira ububasha buke muri EAC

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bagize komisiyo ishinzwe ukwishyira hamwe kw’akarere mu nteko ishinga amategeko ya Kenya barifuza itegeko mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba ryatuma ibihugu bitanga umusanzu munini bigira ijambo rikomeye, ibitanga muke nk’u Burundi na Sudani y’Epfo bikagira ububasha buke.

Muri ubu busabe, aba badepite bagize komisiyo iyobowe na Wanjiku Muhia bagaragaje ko u Burundi na Sudani y’Epfo bikomeje kudatanga umusanzu bisabwa muri uyu muryango uzwi nka ‘EAC, basaba ibihugu byawutangije birimo Kenya kubifasha kwishyura.

Nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje, aba badepite bagize bati: “Ibihugu byawutangije byatekereza ku kwishyurira Sudani y’Epfo n’u Burundi umusanzu hashingiwe ku ihame ry’umuvandimwe mukuru, bikanasubiramo amasezerano ya EAC ku buryo ashingira ku bushobozi bwo kwishyura, kandi ibitanga umusanzu mwinshi bikagira ijambo rikomeye.”

EAC igizwe n’ibihugu 7, ari byo: u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Sudani y’Epfo na Repubulika ya demukarasi ya Congo. Byose bifite ububasha bungana mu ifatwa ry’ibyemezo muri uyu muryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *