Guverineri wa Marsabit, Mohammud Ali, yitakanye Visi Perezida wa Kenya, William Ruto ubwo yari mu ruzinduko mu ntara ye aho yari yagiye kwiyamamariza.
Guterana amagambo byatangiye ku wa Gatatu, itariki ya 6 Nyakanga, ubwo Visi Perezida Ruto yavugaga ko Mohammud ataramenya umukandida azashyigikira hagati y’uwahoze ari Minisitiri w’intebe Raila Odinga na we (William Ruto).
Ruto akomeza avuga ko yabonye Guverineri wa Marsabit amushyigikiye rwihishwa kandi umutima we utari muri Azimio la Umoja byuzuye.
Yakomeje avuga ko ikibuga cyahindutse akajya inyuma ya Azimio la Umoja kubera ko iri huriro riyobowe na Raila ryari rifite ubushobozi bwo kuyobora intara mu bijyanye n’ubukungu.
Mu gusubiza ibi, Guverineri Mohammud yagize ati “Natangaje ku mugaragaro ko uyu muryango wa Marsabit uzashyigikira Azimio kandi ugatora Raila Amollo Odinga. Ruto yari inshuti yanjye kandi nari kumwe nawe mbere ariko nabonye adashobora gutsinda.
Yakomeje agira ati: “Iyi ntara ikeneye iterambere rya guverinoma y’igihugu ariko ntidushobora gukomeza kumushyigikira kuri ubu.”
Mu ruzinduko rwe, William Ruto yanavuze ko bamwe mu ba guverineri bo mu gatsiko ka Raila Odinga baregwa ruswa kandi ko bihuje na we kugira ngo gusa badakorwaho.
Ruto yaboneyeho kongera gusaba Odinga kureka gushinja komisiyo yigenga y’amatora (IEBC) nyuma yo kugirana ikibazo ku bijyanye n’imitegurire y’amatora ateganijwe.
Ku rundi ruhande, Raila yavuze ko azanga kwitabira amatora niba komisiyo yigenga ishinzwe amatora (IEBC) idakoresheje ibarura ry’amajwi hifashihijwe intoki mu kunganira icyuma cya elegitoroniki.


