Abasirikare, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu byo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba basoje kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016 imyitozo yiswe Ushirikiano Imara bakoreraga mu Kigo cya gisirikare cya Embakasi, i Nairobi muri Kenya.
Iyi myitozo yari ifite intego yo kongerera ubumenyi abasirikare, abapolisi n’ abasivile gukorera hamwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi b’amato mu Nyanja hamwe no gutabara ahabaye ibiza. Ni imyitozo itegura ingabo zo mu karere, abapolisi n’abasivile gukorera hamwe bahangana n’ibibazo by’umutekano mu karere.
Umuhango usoza iyi myitozo warimo abayobozi bakuru b’inzego za politike hamwe n’abagaba b’ingabo bo mu karere. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo y’Ingabo za Kenya Amb Kirimi Kaberia yashimiye abayitabiriye avuga ko ibyo bize bizagaragarira mu bikorwa igihe ingabo zo mu karere zizakorana nk’igihugu kimwe mu guhangana n’ibibazo by’umutekano. Yavuze ko umutekano ariyo nkingi y’ibanze ishimangira ubufatanye mu bihugu bya EAC asaba ko kwitoreza hamwe byakomeza mu Ngabo z’ibi bihugu by’akarere.
Uwungirije Umunyamabanga wa EAC, akaba anashinzwe ubufatanye bwa politike, Charles Njoroge yavuze ko iyi myitozo y’Ingabo ari ikimenyetso gitanga icyizere cy’uko ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere burushaho kujya mbere.
Mu muhango wo gusoza imyitozo y’ingabo u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Ambasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Kenya hamwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Brig Gen Charles Karamba.
Abitabiriye iyi myitozo bose hamwe bari 250, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’umutwe w’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 43 bayobowe na Brig Gen Vincent Gatama.
Mu gihe cya vuba ingabo, abapolisi n’abasivile bo mu bihugu bya EAC bazongera bahurire muri Kenya bakomeze iyi myitozo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rwa minsiteri y’ingabo isoza ivuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com




