Muri Kenya hongeye kubura igikorwa cyo gushakisha indi mibiri bicyekwa ko ikiri mu ishyamba rya Shakahola nyuma y’uko Pasiteri ategetse abakirisitu kwiyiriza ubusa iminsi 40.
Ni nyuma y’uko havumbuwe imibiri bikemezwa ko ari iy’abayoboke b’idini ryitwa Good News International Church, ryashinzwe n’uwitwa Pastor Paul Mackenzie kugeza ubu watawe muri yombi.
Iki ni icyiciro cya Gatanu cyo gushakisha ababuriye ubuzima muri iri shyamba, kikaba cyakurikiraga ibindi byiciro bine byasize bitahuye ko imibiri igera kuri 400 yari muri iryo shyamba ikaza gushyingurwa mu cyubahiro.
Inzego z’umutekano muri Werurwe uyu mwaka zatangaje ko zisubitse ibikorwa byo gukomeza gushakisha abandi baba baraguye muri iri shyamba, kugira ngo imibiri yabonetse ibanze ikorerwe isuzuma rishingiye ku bimenyetso bya gihanga, bibe byanifashishwa mu butabera.
Martin Nyuguto uyoboye iri tsinda rya Polisi ryatangiye gushakisha ibindi byobo bishobora kuba bitabyemo imibiri y’abantu baguye muri iri shyamba.
Yanavuze ko bari bamaze amezi biga neza ibyerecyezo bishobora kuba birimo ibyobo bitabyemo abantu, asobanura ko biyemeje gushakisha aba bantu bose bagashyingurwa mu buryo buzima.
Mu ntangiro z’umwaka ushize, nibwo iyi sanganya yakwiriye hose. Abakirisitu bayobowe na Paul Mackenzie babwiwe ko bagomba kwiyiriza ubusa iminsi 40 kugirango bitegure umucunguzi Yesu base nawe bityo bazamusanganire.


