Kenya: HRW irashinja inzego z’umutekano gufata ku ngufu no gukubita abasivile mu gihe cy’amatora

Sangiza iyi nkuru

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (HRW) uratangaza ko igipolisi cya Kenya hamwe n’izindi nzego z’umutekano byakoze ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo gukubita, gufata ku ngufu, gutoteza n’ibindi bikorwa by’urukozasoni bwakorewe Abasivile mu gihe bari mu bikorwa bw’amatora y’umukuru w’igihugu aheruka.
Uyu muryango uvuga kansi ko izinzego zakoresheje imbaraga nyinshi ngo zihoshe imyivumbagatanyo bigatuma hangirika ibikorwa remezo bitagira ingano ndetse n’ubuzima bw’ikiremwa muntu bukajya mu kaga karimo n’imfu za hato na hato muri icyo gihe.
Muri raporo y’uyu muryango yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Ukuboza 2017, uyu muryango uvuga ko amakuru n’ubuhamya byatanzwe n’abaturage avuga ko ibyo byose byakozwe n’abantu bambaye imyenda y’akazi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iyo raporo, uyu muryango uvuga ko waganirije abagore basaga 65, abakobwa 3 n’abagabo 3, aho abasaga ½ cy’abalkoreweho iperereza bose bavuze ko bahohotewe mu buryo bujyanye no gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, bakaba barabikorewe n’abambaye imyenda y’akazi kandi bafite intwaro byongeye bakaba barabikoraga mu buryo bw’igikundi.
Imyivumbagatanyo yo muri Kenya mu gihe cy’amatora yaguyemo abagera kuri 58, imitungo myinshi irahangirikira bidasubirwaho ndetse mu gihugu hose.
Amatora yo muri Kenya yabaye mu kwezi kwa Munani, nyuma ibyayavuyemo biza kuburizwamo n’imyanzuro y’urukiko rw’ikirenga yo mu kwezi kwa Cyenda ndetse amatora akanasubirwamo, aho imyivumbagatanyo na yo yakomeje umurego, nyuma mu kwezi kwa 10 urukiko rukanzura ko Perezida Kenyatta ari we watsinze amatora, aho kugeza na nubu abatavuga rumwe na we bataremera uwo mwanzuro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Nsengimana@Bwiza.com
 
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *