kenyan-air-force-de-havilland-canada-dhc-5-buffalo.jpg

Kenya igiye guteza cyamunara indege 2 za gisirikare

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ingabo ya Kenya igiye gushyira ku isoko rya cyamunara indege ebyiri za gisirikare itagikoresha iki gihugu cyaguze na Havilland Canada zo mu bwoko bwa DHC-5 Buffalo, ndetse na za moteri, n’ibindi byuma byazo byo gusimbura ibishaje.

Abashaka kugura bazasabwa kwishyura catalog y’indege ku Mashilingi ya Kenya 1,000 (8.7$), Amashilingi 200,000 asubizwa yo kugura numero ikujyana mu ipiganwa, n’Amashilingi 50,000 ya moteri n’ibyuma byo gusimbura ibishaje.

Indege imwe muri izi ubu iparitse ku birindiro by’igisirikare cyo mu kirere byitiriwe Moi muri Eastleigh kandi iri gutezwa cyamunara na M/S Phillips International.

kenyan-air-force-de-havilland-canada-dhc-5-buffalo.jpg

Abatsindiye isoko bose bazasabwa kandi kwishyura 10 ku ijana by’ipiganwa naho ahasigaye nyuma y’iminsi 21 cyamunara ibaye. Abatazabasha gutsinda bazasubizwa amafaranga bazagura numero ibajyana mu cyamunara.

Nk’uko iyi nkuru dukesha Africanmilitaryblog ivuga, abatsindiye isoko barasabwa gufata indege bitarenze iminsi 30 nyuma ya cyamunara cyangwa bakaba bagomba kwishyura 1% y’isoko ku munsi kugeza igihe kirenze amezi atatu.

Ingabo zirwanira mu kirere za Kenya zaguze indege enye za DHC-5 Buffalo mu 1986 na Havilland Canada, DHC-5 Buffalo ikaba ihagurukira ahantu hagufi kimwe no mu kururuka (STOL), ikoreshwa mu gutwara abantu cyangwa ibintu.

Indege imwe ya Buffalo yakoze impanuka ku wa kane, tariki ya 16 Mata 1992 hafi ya Nairobi-Eastleigh Air Base, muri Kenya. Abari mu ndege bose uko ari 46 barapfuye, n’abandi batandatu bari ku butaka barapfa. Indege yerekezaga ku birindiro bya Laikipia, muri Kenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *