bbf598a9-72e8-438c-833a-7341c5c7aaec

Kenya: Imyigaragambyo yahungabanyije ingendo ku kibuga cy’indege gikuru

Sangiza iyi nkuru

Imyigaragambyo y’abakozi ku kibuga cy’indege gikuru cya Kenya mu murwa mukuru, Nairobi, yatumye indege zitinda kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe na sosiyete y’igihugu yo gutwara abantu mu kirere n’abashinzwe ibibuga by’indege.
Kenya Airways yavuze ko gutinda kugenzura ikirere byagize ingaruka ku guhaguruka no kugwa ku Kibuga Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta.
Jomo Kenyatta International Airport
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta ni kimwe mu bibuga by’indege by’ingenzi mu bijyanye no gutwara abantu mu kirere ku mugabane wa Afurika nk’uko inkuru dukesha Reuters ivuga.
AFP 20240911 36G2772 v4 HighRes TopshotKenyaAviationStrike 1726051934
Ariko, amakimbirane ashingiye ku murimo hagati y’amashyirahamwe y’abakozi b’ikibuga n’ubuyobozi bw’indege za gisivili arenze ibibazo abakozi bafite birimo no kutagira amasezerano y’akazi.
Mu cyumweru gishize ihuriro ryatanze integuza y’iminsi irindwi, ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Kenya cyegera inkiko kugira ngo kigerageze guhagarika imyigaragambyo ariko iranga iraba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *