Inganda mpuzamahanga zitunganya icyayi mu ntara ya Kericho ikorerwamo ubuhinzi bwiganjemo ubw’iki gihingwa zakangishije Leta ya Kenya kwimurira ibikorwa byazo mu Rwanda, kubera igitutu zikomeje gushyirwaho.
Ubuyobozi bw’intara ya Kericho burashinja izi nganda zirimo urwa James Finley na Unilever kudaha agaciro abaturage ndetse n’abahinzi b’icyayi, bukazisaba gukorera mu nyungu zabo.
Byatumye izi nganda mpuzamahanga zinubira ubusabe bw’ubuyobozi bw’iyi ntara, zikangisha ko zava muri Kenya, zikimurira ibikorwa byazo mu Rwanda; igihugu kizwiho kugira icyayi gikunzwe cyane.
Kuri uyu wa 20 Ukwakira 2022 ubwo Kenya yizihizaga umunsi mukuru w’intwari uzwi nka ‘Mashujaa’, Guverineri Eric Mutai uyobora Kericho yasabye izi nganda guteza imbere abaturage, zikareka gukoresha imashini kugira ngo abaturage babone akazi.
Guverineri Mutai, nk’uko The Standard yabitangaje, yavuze ko niba izi nganda zishaka kwimukira mu Rwanda nk’uko zibikangisha, nta muntu uzazitangira.
Yagize ati: “Niba mudashaka gukorana ishoramari natwe, mwakabaye mwaragiye mu Rwanda nk’ejo hashize. Ntacyo byaba bitubwiye kubera ko icyayi ntacyo kiri kudufasha. Mwagenda niba mubishaka kubera ko ntimwadutera ubwoba cyangwa ngo mudushyireho igitutu.”
Uyu muyobozi yongereyeho ko izindi nganda zishoboye gutunganya icyayi muri Kericho zitabura. Ati: “Mugiye, twatangaza amasezerano mpuzamahanga mashya kandi twabona abatugurira icyayi. Nzaharanira ko abantu bacu basarura ibyiza biva mu mvune zabo.”



