Kenya: Inteko ishinga Amatekeko irinzwe bidasanzwe na Polisi nyuma y’imirwano y’Abadepite

Sangiza iyi nkuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukuboza 2015, Ingoro y’Iinteko ishinga amategeko ya Kenya irinzwe bidasanzwe n’inzego z’umutekano, aho ziri kubuza buri wese yaba Umudeppite cyangwa undi muntu kwinjira mbere y’uko habanza gukemuka ikibazo cy’amakimbirane mu Padepite bagize iyi ngoro .
Umwe mu bapolisi barinze iyi ngoro utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko bahawe amabwiriza yo gufunga kugeza igihe bibaye ngombwa ko bongera gufungura harangiye ibiganiro byunga cyangwa bishaka umuti w’ikibazo kiri mu badepite.

Inteko ishinga Amategeko ya Kenya nta wayisigayemo
Inteko ishinga Amategeko ya Kenya nta wayisigayemo

Yagize ati”nta modoka cyangwa umunyamaguru wemerewe kwinjira hano.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri iki cyumweru ku itariki ya 20 Ukuboza 2016, ni bwo mu Nteko habaye imirwano idasanzwe hagati y’Abadepite bashyigikiye ko amatora yakorwa hakoreshejwe ikoranabuganga, mu gihe abandi bavuga ko ari uburyo bwo kwiba amajwi.
Intandaro y’iyi mirwano ngo yaba yarabaye umwe mu batavuga rumwe na Perezida Kenyatta wari muri abo Badepite washatse guhagarika ikiganiro mpaka cyavugaga ku mabwiriza aranga amatora no kubara amajwi kuko yumvaga abenshi bashyigikiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu gihe we n’abandi bavuga ko ibarura ry’amajwi rudakorwa mu mucyo bityo bakaba bahakana ubu buryo bw’ikoranabuhanga kuko bushobora korohereza abiba amajw.
Ibi ngo byaje kuzamura intonganya birangira bahanye ingumi n’inshyi nyuma basohoka ibiganiro bitarangiye byari byabateranyirije mu ngoro yabo.
Mu Nteko ya Kenya harimo ibigoryi
Nyuma y’iyi mirwano Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yatangaje ko mubo bakorana bo mu Nteko ishinga Amategeko ya Kenya harimo ibigoryi.
Perezida Kenyatta aganira n'abaturage
Perezida Kenyatta aganira n’abaturage

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru the star gikorera muri kiriya gihugu, ngo ibi Perezida Keyatta yabitangarije mu muhango wo gutaha uruganda ruteranya imodoka rwa “Volkswagen Production” ruherereye mu gace ka Thika aho yaganiraga n’imbaga y’abaturage akagira ati”mu Nteko ishinga Amategeko yanjye harimo ibigoryi bikoresha urwego biriho bikantuka ku bushake.”
Aha aperezida Kenyatta yagarutse kuri iyi mirwano yari yabereye mu Nteko ishinga Amategeko kuwa kabiri w’iki cyumweru, ubwo Abadepite bananirwaga kumvikana ku ngingo zigenga ibikorwa by’amatora mu gihugu, aho bamwe bavugaga ko amajwi yibwa hagamijwe kwimika uwo bashaka atari ushakwa n’abaturage.
Imirwano yabaye muri iki gihugu mu banyamategeko yatewe no kuba leta ya Kenya ishaka kugarura uburyo bwa kera bwo gutora hakoreshejwe ikoranabuganga ariko abatavuga rumwe na Perezida Kenyatta bakavuga ko ubu ari bumwe mu buryo bwo kwiba amajwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Kenyatta we mu ijambo yagejeje ku baturage yavize ko nta mwanya yabona wo guhangana n’abamugendaho bakorana ariko anavuga ko ntacyo bazamutwara aho yagize ati”amaso y’ibikeri ntabuza inka kunywa amazi.”
Kugeza ubu Ingoro y’inteko ishinga amategeko muri kiriya gihugu irafunze kugeza igihe harangirira ibiganiro birebera hamwe uburyo iki kibazo cyakemuka aho banarebera hamwe uburyo hahyirwaho ivugurura ku mategeko agenga amatora muri kiriya gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *