eastleighvoice-co-ke-2026-june-05-125052

Kenya: Maj. Gen. John Maiso yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo

Sangiza iyi nkuru

Perezida William Ruto yatangaje uruhererekane rw’impinduka zirimo kuzamurwa mu ntera, kugenwa mu myanya mishya mu Gisirikare cya Kenya  (KDF). Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, Umuyobozi mukuru w’ibikorwa bya gisirikare, Maj Gen John Maiso Nkoimo, yagizwe Umugaba Wungirije w’Ingabo za Kenya.

Amakuru atangazwa n’urubuga The Star rwo muri Kenya avuga ko ibi byakurikiye inama y’Akanama gashinzwe Ingabo yari iyobowe n’Umunyamabanga wa leta ushinzwe ingabo, Soipan Tuya.

Maj Gen Nkoimo asimbuye Maj Gen Mohamed Nur Hassan, wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Byongeye kandi, Brig Mohamud Salah Farah, wari umuyobozi w’Ibirindiro by’igisirikare cyo mu kirere bya Laikipia, yagizwe umuyobozi wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere muri Kenya.

Brig William Kamoiro yazamuwe mu agirwa Maj Gen, kandi agirwa Umuyobozi mukuru w’ibikorwa bya gisirikare.

Brig Peter Kipketer Limo na we yazamuwe mu ntera agirwa Maj Gen maze agirwa Umuyobozi wungirije w’Ingabo ushinzwe abakozi n’ibikoresho ku cyicaro gikuru cy’ingabo.

Brig Limo asimbuye Maj Gen Edward Rugendo, wagizwe Umuyobozi mukuru muri Serivisi ishinzwe imibereho myiza y’ingabo.

Perezida kandi yongereyeho umwaka umwe manda y’umuyobozi w’ingabo zirwanira mu mazi muri Kenya, Maj Gen Paul Owuor Otieno. Yashimangiye kandi ibyifuzo by’inama kandi yemeza kuzamurwa mu ntera kw’ingabo zitandukanye no kugenwa mu myanya itandukanye.

Brig (Dr) Francis Njoroge Kuria yazamuwe mu ntera agirwa Maj Gen agirwa Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi, naho Col Mark Joseph Awala yazamuwe mu ntera agirwa Brig. Gen, agirwa Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo za Kenya. Brig. Col Makonani Balata na we yazamuwe mu ntera agirwa Brig maze agirwa komanda w’ikigo cya gisirikare cya Lang’ata.

Izo ni zimwe mu mpinduka n’izamurwa mu ntera byakozwe, ariko urutonde rw’impinduka zakozwe mu Gisirikare cya Kenya ni rurerure.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *